Rulindo-Cyungo: Bamwe mu bunzi baravugwaho amanyanga yo kugura imitungo yabo bakijije mu manza

Mu karere ka Rulindo umurenge wa Cyungo ,mu kagari ka Burehe haravugwa  inkuru y’umuturage uvugako yarenganyijwe n’abunzi bakamwambura imitungo yari yarahawe nk’intekeshwa n’umubyeyi ndetse bakanirengagiza inyandiko zari zarasizwe n’uwamuhaye ahubwo umwe mu bunzi agaca ruhinganyuma akanagura imwe muri iyo mitungo.

Aya makuru HANGA NEWS yayamenye ubwo uwitwa Nzabonejo Joseph yagaragazaga akarengane yahuye nako ubwo mu mwaka wa 2016 yahabwaga ikibanza nyuma abo mu muryango we bakamuca ruhinga nyuma bakagurishanya n’ahandi habo bari bafite atabizi. Ikibazo yaje kukigeza mu nteko y’abaturage ku itariki ya 7/1/2020, inteko y’abaturage yemezako uyu Joseph asubirana ikibanza cye avugako gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 5.

Nyuma yaje gutungurwa ngo kuko umwe mu bahaguze ngo ni umukire anamurusha n’ijambo muri Cyungo, yihuje n’abunzi baramuriganya ndetse umwe mu bunzi nawe ari mubaguze, mbere yo kugurisha Nzabonejo yandikiye ubuyobozi bw’umurenge wa Cyungo abusaba gutambamira ubu bugure (mu nyandiko dufitiye kopi), ngo ntabufasha yahawe.

Kuri ubu akaba atabaza nyuma yo kurenganywa no kuriganywa ahantu hose kuko ngo yagiye agurwa na bamwe bagombaga kumurenganura, twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyungo kuri iyi nkuru ngo tubabaze koko niba iki kibazo bakiziho ntibyadukundira,ubwo tuzabona amakuru aturuka muri uriya murenge tukaba tuzayabagezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *