Gitega: Hibutswe Abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu munsi,tariki ya 20/5/2023 mu murenge wa Gitega , akarere ka Nyarugenge , habereye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane z’abana n’abagore bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira uko bavutse.
N’igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kujya gushyira indabo ku rwibutso rwa Cyahafi rwubatswe mu kagari ka Kora Umudugudu wa Kora.
Nyuma y’urugendo ,Habayeho kuganiriza abari bitabiriye icyo gikorwa ububi bwa Jenocide n’ingengabitekerezo zayo.
Nyuma y’ikiganiro hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu baturage baharokokeye ageza kubari bitabiriye inzira yanyuzemo kugeza arokotse.
Habayeho kandi kuremera abaturage 2 batishoboye kubera ingaruka batewe na Jenocide ,aho buri umwe yashyikirijwe inkunga y’amafranga yu Rwanda ingana n’ibihumbi 300,000 Fws yo kugirango biyubake, n’ubufasha bwatanzwe ku bufatanye n’inzego za PSF zikorera mu mu murenge wa Gitega .
Habayeho kandi kumva indirimbo z’umuhanzi Erineste mundirimbo zijyendanye no kwibuka inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushyitsi mukuru yari Presidente w’Inama njyanama y’umurenge wa Gitega, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega,President wa Ibuka mu murenge wa Gitega, Inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Gitega.
Hari Kandi ,Chairman wa FPR mumurenge wa Gitega, PSF ikorera mu murenge wa Gitega, CNF n’urugaga rw’abagore rushamikiye kumuryango wa RPF.
Komite z’urubyiruko zo mu murenge wa Gitega, N’abandi banyacyubahiro batandukanye nta Case y’ihungabana yabayeho.


