Nyamirambo:Umuturage arashinja ubuyobozi kumena urugi bimwe mu bikoresho byo mu nzu biburirwa irengero
Umuturage witwa Bayisenge Jean De Didier , atuye mu mudugudu wa Kiberinka, akagari ka Mumena, umurenge wa Nyamirambo, arimo kutabaza kubera yabuze ibikoresho byo mu nzu, arashinja umukuru w’umudugudu witwa Didier na Mutekano Assoumani kumena urugi rw’inzu bimwe mu bintu bye babishyira hanze bimwe birangirika ibindi barabyiba.
Ubuyobozi buvuga ko ibintu bye byasohowe hanze kubera yananiwe kwishyira ubukode by’inzu yuwiywa Hadji Hategekimana Ali.
HANGA News uyu wa 7/6/2022 yavuganye n’uyu Hdji Ali avuga ko uyu mupangayi amurimo ideni ry’amezi abiri, ati:”Uwo mupangayi naramubuze? amaze igihe atanyishyura amezi abiri arashize”.
Twamubajije niba yaramuhaye integuza y’iminsi 15 atubwira ko yabibwiye Police na RIB bamubwira kwegera inzego z’ibanze kugirango bamufashe.
Nibwo yaje gukorana na Mutekano na Mudugudu bamena urugi binjira mu nzu basohora bimwe mu bikoresho by’uyu muturage.
Uyu muturage basohoreye ibintu we , avuga ko ahari kandi acuruza ntaho yaburiye, ati:”Bari gukina imitwe, uwo Hadji nyiri nzu twagiranye amasezerano y’ubukode ndamwishyura amezi abiri, ashinze atangira kunyiyenzaho ngo nywa Inzoga mu nzu? naho batangiye kuzamo umutekano mucye”.
Uyu muturage akomeza avuga ko atamenyeshejwe ko bari kumena urugi,ati:”Naratashye bisanzwe sanga ibintu byose byo mu nzu biranyanyagiye hanze? bimwe ntabihari ,amafaranga yari mu nzu sinzi aho yagiye? amashuka mashya na Mari yarimo imyenda ihenze byose byaburiwe irengero”.
HANGA News mu gukomeza gucukumbura iby’iki kibazo, Gitifu w’umurenge wa Nyamirambo Uwera Claudine batubwiye ko atabizi, ati:”Bwira uwo muturage niba yarenganyijwe aze kurega”. Gitifu w’akagari ka Mumena Bagaza nawe yabwiye HANGA News ko ntacyo azi aduha Numero y’umuyonozi w’umudugudu ngo tube ari we twaka amakuru.
Mudugudu yatubwiye ko byakuwe mu nzu kuko uyu mupangayi yabuze, ati:”Uwo mupangayi simuzi? ntabwo yaje kwibaruza ataha buri gihe mu Ijoro, twe rero twamukuye mu nzu kuko yanze kwishyura”.
Ibi byose bavuga uyu mupangayi yabiteye utwatsi?? ati:”Bamburiye hehe ? nd’umucuruzi uzwi naho nkorera barahazi, ntawangezeho asabe gutanga inzu ngo byange? nyiri nzu mpora muha amafaranga y’ubukode akayahakana, mfite SMS ya mobile money nagiye mwishyuriraho, none yacunze mpuze anteza abajura bafatanyije n’abayobozi basangira barasahura ”.
Uyu muturage arimo gutakambira inzego zitandukanye z’ubuyobozi ngo zimufashe abone ibintu bye ,n’abagize uruhare kumukorera urugomo babibazwe.
Ubusanzwe iyo wa naniwe kwishyura inzu, nyiri nzu aguha integuza y’iminsi 15, iyo ishize ntugende ugana ubuyobozi nabo bakaguha integuza y’iminsi 15, iyo byanze nibwo ubuyobozi buhagarariwe n’umuhesha w’inkiko utari uwumwuga (Gitifu) bakamukuramo ku ngufu.
Uyu muturage we ibyamubayeho suko bimeze ,ngo mudugudu yohereje ushinzwe umutekano ajyana n’uhagarariye Isibo n’abandi batazwi mu buyobozi bamena urugi basohora ibintu byo mu nzu babisiga hanze ari naho bimwe byibiwe kubera batamumenyesheje ngo aze kubitwara.



