Nyarugenge: Umurenge wa Nyamirambo wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umurenge wa Nyamirambo wo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Uyu wa 20/5/2022 wasuye urwibutso rwa jenoside rwa Karoli Rwanga, mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi zahaguye n’abandi baturutse hirya no hino muri uyu murenge n’indi bihana imbibi.

Umuyobozi w’uyu umurenge Uwera Claudine, Yavuze ko guhitamo uru Rwibutso, byari bigamije kumenya amateka nyayo y’ibyabereye I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Bakigera kuri uru rwibutso basobanuriwe amwe mu mateka yaranze ibihe bya jenoside muri ako karere ndetse banashyira indabo kuri uru ryibutso.

Hakomeje ibiganiro hafi y’uru rwibutso , Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge (DEA) Emmy Ngabonziza yasabye abanyarwanda bose muri rusange gukunda umurimo bagateza imbere igihugu cyabo, nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ati “ Twibuke Twiyubaka”. Ati:” Ndasaba abanyarwanda gukundana bagafatanya muri byose, bakarwanya icyazana urwango rwose bakumira icyabasubiza inyuma, kigakurura amacakubiri yasubiza Abanyarwanda muri jenoside”.

Uyu muyobozi ashingiye ku mateka yakomeje avuga ko Mu Rwanda bivugwa ko  ubuwicanyi bwatangiye mu 1961 kuko aribwo Kamarampaka ishingiye ku rwangano bw’ubwoko yari ihawe intebe.Icyizere cyo kubaho cyatangiye kugenda kiba gike bwakwira bati ntibucya ,bwacya bati ntibwira kugeza 1994 jenoside yakorewe abatutsi ikozwe. Ikibabaje ni uko abayikoze bari abanyarwanda  kandi bayikorera abandi banyarwanda, ati:”Ubu igihugu hari n’abandi bifuza ko twasubira muri ibyo bihe nta mpamvu yo kudamarara ntabwo twagezeyo dushyire hamwe dukumire icyazana amacakubiri cyose”.

Urugeni Martine , Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Nyamirambo, by’umwihariko ababuriye ababo kuri Kiriziya ya Karoli Rwanga ababwira ko u Rwanda rwatakaje ubumwe, rurapfa; ariko uyu munsi ruriho kandi ruzahoraho. Yongeyeho ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari umwanya wo kubwira abayihakana ko ibimenyetso bihari kandi ko ntaho bayihungira ahubwo bazahorana iki kimwaro; ukaba n’umwanya wo kubwira abayihagaritse ngo mwarakoze nkotanyi, kuko iyo twibuka tuba tuzirikana ubwitange no guhara ubuzima bagaragarije u Rwanda.

Urugeni Martine yanagarutse ku byo igihugu cyagiye gikora mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda harimo no gushyiraho ihame ryo kurwanya no gukumira Jenoside; anasaba urubyiruko kujya rwandika rukagaragaza ukuri rukabeshyuza abirirwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Iyicwa ry’Abatutsi muri College Saint André i Nyamirambo:

Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kigo cy’Ishuri rya St André no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo)… Bamwe muri bo bagiye mu Kiliziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu Kigo cy’Abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.

Muri Kiliziya ya Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi bake ugereranije n’abiciwe muri St André n’ubwo nabo bari bake ugereranyije n’abiciwe mu Kigo cya St Joseph kuko abari aho hose bavuzwe haruguru bumvaga amakuru y’uko St Joseph hari benshi kandi abihaye Imana babafashe neza ntawabakoraho bose bagahita bagerageza kuba ariho bajya.

Nyuma yo kwica abari bahungiye muri St André no muri Karoli Lwanga, bagiye kwica abari muri St Joseph kugeza n’aho bishemo bamwe mu Bafurere bari banze ko abo Batutsi bicwa.

Abaharokokeye bahamya ko abari bahahungiye barengaga 2000 kuko na nyuma yo kubica imirambo yari myinshi cyane igerekeranye.

Bashyize indabo ku rwibutso bibuka Abatutsi biciwe mu Kiriziya Karoli Rwanga.
Hari n’inzego z’umutekano (Polisi).
Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku rwibutso.
Hacanwe urumuri rw’ikizere (DEA) Emmy atangiza iki gikorwa.
Abayobozi batandukanye basakaza urumuri rw’ikizere.
Abaturage bakira urumuri rw’ikizere.
Umuhango wo kwibuka hari n’umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda (Cheih Hitima Salimu).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *