Camp kigali: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi-Abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
Abarezi,ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abayobozi bifatanyije n’ishuri rya Camp Kigali kwibuka kunshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’umuhango wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso ry’umurenge wa Nyamirambo, ruherereye muri Kiriziya ya Mutagatifu Karoli Rwanga.
Niyonsenga Jean De Dieu ,Umuyobozi w’ishuri rya Camp Kigali mu kiganiro yahaye HANGA NEWS yavuze ko uyu munsi ikigo Bibutse kunshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’igihe kiza cyo gusobanurira abana amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo yayo. Ati:”Ubu tuvuye gushyira indabo ku rwibutso I Nyamirambo, twatumiye n’umwe mu baturage waharokocyeye ubwicanyi bwahabereye ngo aze kuganiriza abana ububi bwa Jenoside n’ingaruka zayo, ibi biganiro bifasha abana kuzirikana ko badakwiye kurangwa n’urwango cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yoretse u Rwanda”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki gihe ari nabyiza kwibutsa abana ko Jenoside yahagaritswe, ubu hakurikiyeho urugamba rwo kwiyubaka, ati:”Mu rwego rwo kwibuka kwiyubaka, abana tubasaba kwiga neza no gutsinda kugirango bigirire akamaro ndetse n’igihugu muri rusange, tuba twabazaniye inzobere ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakabaganiriza”.
Bamwe mu bana harimo n’abahagarariye abandi muri Camp kigali yabwiye HANGA NEWS ko mu kigo babanye neza nta ngengabitekerezo ya Jenoside iraharagwa, Rukundo Jules umuhuzabikorwa wa AERG Wihogora yabwiye HANGA NEWS ko mu kigo uyu mwaka kimwe n’indi yatambutse nta kibazo cy’ingabitekerezo ya Jenoside barahura nacyo. ati:”Hari ibiganiro tugira mu kigo bidufasha kuganira dushyize hamwe twese twumva ko turi umwe”.

Camp kigali n’ishuri riherere mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, buri mwaka iyi gahunda yo kwibuka irakorwa, ubuyobozi buvuga ko ari byiza kwibuka kuko bifasha abakiri bato kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.







