Kigali:Umurenge wa Rwezamenyo wibutse ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, habaye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kiba buri tariki 6 Kamena.

Muri uyu mwaka wa 2023, abacyitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bashyira Indabo ku rwibutso rushyinguyemo abavanywe mu murenge wa Rwezamenyo.

Ahagana saa sita z’amanywa, abo muri uwo Murenge wa Rwezamenyo bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku Ishuri ryitwa Intwari, bunamira abanyeshuri n’abarimu bo kuri iryo shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni Urwibutso rushyinguyemo imibiri igera kuri mirongo irindwi n’irindwi (77) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hashyirwa n’indabo.

Nyuma yo kuva kuri icyo kigo, bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri mu kigo cy’Abafurere i Nyamirambo kizwi nka Saint Joseph Integrated Technical College ( SJITC- Nyamirambo).

Hagaragara amazina 55 y’abishwe, gusa bikavugwa ko barenga kandi ko bagikomeje gushakisha n’indi mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikwiye kandi bifite akamaro kuko biha agaciro abashyinguye mu rwibutso.

Avuga ko ari ho bisanga, bakaganira n’imiryango yabo bakiyibutsa ibihe byiza bagiranye.

Uyu muhango wahujwe no gushyingura imibiri yabonetse mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyarugenge, DEA Emmy NGABONZIZA yifatanyije n’imbaga y’abaturage n’Imiryango y’abarokotse Jenoside mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 20 yabonetse mu Mirenge 5 y’Akarere ka Nyarugenge.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Nyanza Memorial mu karere ka Kicukiro.

DEA Emmy NGABONZIZA yashimiye Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zitanze zikabasha kugira abo zirokora kuko abicanyi bo bifuzaga ko nta n’umwe urokoka. Yakomeje imiryango y’ababuze ababo ababwira ko ibyabaye bitazongera kuko bafite ubuyobozi bwiza buha agaciro ubuzima bw’abaturage.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 mu murenge wa Rwezamenyo kirakomeje mu kigo cy’amashuri cya Saint Joseph. Ni igikorwa cyitabiriwe na visi perezida w’Inteko Hon. Eda Mukabagwiza, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, Mufti, Inzego z’Umutekano, Imbaga y’abaturage n’abandi bashyitsi banyuranye.

Mu buhamya bwe, Murorunkwere Zaudjia yagarutse ku bugome bw’Interahamwe zakoze Jenoside mu murenge wa Rwezamenyo asobanura uko zamaraga kwica Abatutsi zikabakuramo imyenda yabo zigahita ziyambara. Yerekanye ko Indangamuntu zirimo amoko nazo ziri mu zifashishijwe n’Interahamwe.

Bamwe mu baturage bitabiriye umuhango wo kwibuka bari ku twibutso rwa Gisozi.

Ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Gisozi.

Ubwo bari basoje umuhango wo gushyira Indabo ku rwibutso rwa Gisozi.

Ku rwibutso rwa Nyanza, naho hari umuhango wo gushyingura imibiri 20 yabonetse mu mirenge 5 y’akarere ka Nyarugenge.

Inzego z’umutekano bashyira Indabo ku rwibutso bamaze gushyingura.

Aho imihango yo Kwibuka yakomereje mu kigo cya Saint Joseph.

Mufti w’u Rwanda , Hitimana Salim yari ahari.

Yaje no kunamira inzirakarengane zishyinguye hariya mu kigo.

DEA Emmy NGABONZIZA yari yitabiriye.

Yafatanyije n’inzego z’umutekano bashyira Indabo ku rwibutso.

Hatanzwe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu baturage bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Uwatanze ubuhamya bwuko yarokokeye hano Rwezamenyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *