Kimisagara:Umuganda rusange witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda wibanze ku bikorwa byo kubaka irerero ry’abana

Umuganda rusange wakozwe kuri uyu wa gatandatu , Tariki ya 29/7/2023 aho ku rwego rw’Umujyi wa Kigali wakorewe mu Murenge wa Kimisagara, wibanze mu bikorwa byo kubaka irerero ry’abana mu Kagari ka Kimisagara Umudugudu wa Sangwa.

Nyuma y’Umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu , hatangijwe ubukangurambaga ku isuku,abaturage bibutswa ko isuku ihera kuri buri muntu ku giti cye,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye kandi kwita ku burere bw’abana mu biruhuko no kuzitabira kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Umuyobozi wa Kigali Leather cluster, Jean D’amour Kamayirese, ari mubagaraje umurava mu bitabirige umuganda udasanzwe wahuriwemo n’abayobozi ku rwego rw’umujyi wa Kigali ndetse n’akarere ka Nyarugenge.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye abaturage ba Kimisagara, n’abashyitsi batandukanye bitabiriye Umuganda, yabasabye kwita ku isuku ihereye mu ngo zabo no gukurikirana uburere bw’abana mu biruhuko kandi bose bakazasubira mu ishuri.

Yashimye PSF_Rwanda mu Murenge wa Kimisagara ,batanze imodoka yo gufasha Umurenge mu bikorwa bitandukanye by’isuku no gukomeza kubungabunga umutekano, abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye kandi mu buryo bwihuse.

Kalisa Jean Sover, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, yabwiye HANGA News ko ashimira umuryango w’ibihugu by’abarabu ko bitanze Kandi banatanga ubufasha ,ati:”Murabona ko ,baduhaye imifuka ya Sima irenga 100, ubu turimo kwitegura ko imiriomo yo gusoza kubaka iri rerero izasozwa vuba aha, turashimira abaturage bacu ndetse n’abashyitsi ubufatanye n’abayobozi mu bikorwa byo kwiyubakira Igihugu”.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,bari kumwe n’abayobozi mu mujyi wa Kigali baponda sima ubwo batangizaga imirimo yo kubaka irerero.

Abaturage bitabiriye umuganda bari benshi.

Abayobozi bitabiriye umuganda baje kukora ibiganiro n’abaturage.

Meya Rubingisa yaje gutaha imodoka y’umutekano ya Kimisagara yatanzwe n’abikorera (PSF).

Meya yashimiye abikorera ya Kimisagara.

Bamwe mu bikorera ba Kimisagara, bashimiwe ubwitange.

Imodoka batanze, hamwe na moto bahaye abakarani ba Nyabugogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *