Nyamasheke: Hari umusozi ushya utwitswe n’umuriro batazi inkomoko yawo (Amafoto)

I Nyamasheke, mu Murenge wa Shangi ,hari ahantu hamaze iminsi hacumba umwotsi uturuka mu butaka kandi nta muntu wahacanye.

Abaturage barasaba ko inzego zibifitiye ubushobozi n’ubumenyi zibafasha kumenya icyabaye.

Biri mu mudugudu wa Nyakagano Akagari ka  Burimba mu Murenge wa Shangi.

Iyo ugeze Luri Centre ya Kamina, uhasanga abaturage benshi bategereje uza kureba wese ngo bamuyobore aho uyu muriro wakira.

Kugera aho uyu muriro uba uri munsi y’umusozi wa Nyakaningura, kuwureba hejuru yawe ugira ngo ugiye kukugwira cyangwa urawikorerye kandi ni urutare rusa.

Hagaragara igisa n’uruhira ndetse hari n’ibiti byakongotse biturutse kuri uko gushya.

Abaturage bavuga ko umuriro ugenda ucengera munsi y’ibiti uturutse mu rutare, bakajya kubona bakabona igiti cyarumye, amaherezo kikarimbuka munsi harabaye amakara.

Ubwo twahageraga byasaga n’ibyazimye, ariko mu mwanya muto umwotsi utari uhari utangira gucumba.

 Aha hantu munsi y’uru rutare hahoze ingo hitwa umudugudu wa Rukohwa, ariko hashize imyaka igera kuri 5 zihimuwe ku mpamvu z’ibiza.

Ubu harakorerwa ubuhinzi ariko bikimeze bitya.

Inzego z’ibanze zabaye zibujije abaturage kugira imirimo bahakorera kubera uyu muriro mu by’ukuri batazi aho waturutse.

Icyakora hari bamwe bakiri kujyayo n’ubwo ubwoba ari bwinshi, bakanasaba ko inzego zizi ibijyanye no mu nda y’isi zibarebera ibyo aribyo.

Nta rwego na rumwe ruragira icyo rubivugaho icyakora birasa n’ibidasanzwe. kandi ibyo abantu batekereza ku cyaba kiri kuba ni byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *