Nyamirambo:Umuganda rusange waranzwe n’ibikorwa byo gusana inzu y’umukecuru yasanywe n’ibiza

Uyu munsi Tariki ya 29/7/2023, mu gihugu hose hakozwe umuganda rusange ngaruka Kwezi.

Mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, umuganda waranzwe n’ibikorwa gusanira Umukecuru witwa Kampinka Athanasie, ufite Imyaka 70 .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Mumena , Dusenge Sandrine, uyu mukecuru atuyemo yabwiye HANGA News ko , uyu mukecuru yahuye n’ibiza , ati:”Muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abatuye, uyu munsi twatangije ibikorwa by’umuganda byo gusa inzu yari yarangijwe n’ibiza, twishimiye ko twafatanyije n’umuyobozi w’umurenge wacu Uwera Claudine”.

Uyu muganda witabiriye , n’abaturage , abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abandi bashyitsi batandukanye.

Gitifu Uwera Claudine, ari mu bikorwa byo gusana inzu akata urwondo abumba amatafari.

Gitifu yafatanyije n’abaturage gukora umuganda rusange.

Abaturage mu bikorwa by’umuganda.

Bitabiriye umuganda ari benshi.

Inzu bagiye gusana y’umukecuru yangijwe n’ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *