Gisagara-Musha:Ntaganda Bernard aravugwaho gutera inda umwana ufite Imyaka 16 -Yanze kwitaba RIB yitwaje ko ari umunyamafaranga
Ntaganda Bernard, aravugwaho guhohotera umwana w’imyaka cumi n’itandatu (16), akamusambanya akamutera inda kugeza na n’ubu inzego zikaba zararebereye.
Umwana ukiri muto itegeko riramurengera nta tangazwa mu itangazamakuru, niyo mpamvu dushyiramo amazina y’ababyeyi be. aribo Nshimiyimana Vianney n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Gihanga, Umurenge wa Musha, Akarere ka Gisagara Intara y’amajyepfo.
Ubwo hasakaraga inkuru ko umwana w’umukobwa mwene Nshimiyimana Vianney yatewe inda na Ntaganda Bernard habayeho kubizinzika. Amakuru ava mu murenge wa Musha akatugeraho ngo uyu mwana yagiye ku biro by’umurenge wa Musha avuze ko yahohotewe na Ntaganda Bernard,aho kugirango Gitifu Jean Felex Rutaganda amwumve yamwirukanye ku biro.
Amakuru yitangirwa n’uwatewe inda na Ntaganda Bernard yadutangarije ko amaze guhohoterwa na Gitifu w’Umurenge wa Musha Rutaganda yafashijwe n’abagiraneza ajya kuri RIB i Mamba atanga ikirego ariko n’ubu amaso yaheze mu kirere RIB ntacyo irabikoraho.
Yakomeje adutangariza ko yazanye Convocation ya RIB akayiha Ntaganda Bernard ariko ntiyitabye ,ahubwo ngo yirirwa yigamba ko nta munyamafaranga ufungwa.
Uko iminsi yagiye yicuma Ntaganda Bernard nk’umunyamafaranga yahise ashakisha uwitwa Mutijima Felex kugirango yemere ko ariwe wateye inda mwene Nshimiyimana Vianney. Ubwo twagiranaga ikiganiro na Ntaganda Bernard , Umunyamakuru yabajije Ntaganda Bernard ko har’amakuru amuvugwaho ko yateye inda umwana w’umukobwa utaragira imyaka y”ubukure tumubaza icyo abivugaho,? Ntaganda Bernard yasubigije agira ati:”Ibyo ntabwo aribyo”.
Umunyamakuru arongera aramuhaza ati:”ko wahamagajwe kuri RIB ntiwitabe byatewe n’iki? Ntaganda Bernard yasubije avuga ko yahamagajwe kuri RIB aritaba.
Umunyamakuru arongera aramuhaza ati:”Ko wavuze ko ujyana n’uyu mwana ugushinja ko wamuteye inda gupima ibizamini bya DAN??
Ntaganda Bernard yasubije ko atabyanze ahubwo yarabuze.
Inzego zirengera abana nizirengere mwene Nshimiyimana Vianney na Nyirasikubwabo kuko ariho mu buzima bubi. kubera Se umubyara afite uburwayi bwo mu mutwe .
Dore ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha yagiye yivuguruza mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, usibye ko nyuma yaje kwemera ko Uyu mwana yamwohereje muri RIB kandi yagiyeyo, na RIB yatangiye iperereza.
Umunyamakuru, ati:”Ko wari wabihakanye ko utamuzi?no neho twagirango utubwire mbere y’uko mumwohereza kuri RIB mwe nk’ubuyobozi bw’umurenge mwakoze iki kuri ki kibazo? yahise yicecekera.

Ntaganda Bernard uvugwaho gutera Inda umwana muto. Nyuma akanga kwitaba RIB yitwaje ko ari umunyamafaranga.


Ese ubwo mwe siyo mushaka buruya kuko mbonye harabaye urubanza mubahata ibibazo?