Rwezamenyo:Star Complex Nursery School yashyizeho gahunda nshya yo kwakira abana umunsi wose – Ababyeyi musabwe kuzana abana

Star Complex Nursery School iramenyesha ababyeyi n’abarezi bose ko yashyizeho gahunda nshya igamije kurushaho kunoza uburezi n’imibereho myiza y’abana muri iki gihembwe cya gatatu.

Muri iyi gahunda nshya, abana biga muri iri shuri ntibazongera gutaha saa sita nk’uko byari bisanzwe. Ahubwo bazajya bamara umunsi wose ku kigo, bakurikira amasomo yabo kandi bagahabwa n’ibindi bikorwa bibafasha gukura neza mu bwenge no mu mibereho.

Ubuyobozi bw’iki kigo kandi buratangaza ko bwatangiye kwakira abana bazatangira umwaka w’amashuri wa 2026–2027, aho bazajya bakirwa bakigishwa ku buryo bujyanye n’amasaha y’akazi y’ababyeyi, bigafasha cyane abafite gahunda z’akazi zihoraho.

Ku bijyanye n’imyaka yakirwa:

Mu irerero (daycare) bakira abana bafite imyaka kuva ku 2 kugeza kuri 3
Mu ishuri ry’incuke (nursery) bakira abana bafite imyaka kuva ku 3 kugeza kuri 5

Ikindi gishya cyashyizweho ni uko abana bazajya bafatira amafunguro ku kigo, bigafasha ababyeyi kutongera guhangayikishwa no gutegura amafunguro ya saa sita, ndetse bigatuma abana bagira ubuzima bwiza kandi bakiga batuje.

Star Complex Nursery School iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Rwezamenyo ya II, umudugudu w’Umucyo munsi ya Heart Land Hotel, ahantu horoshye kugeraho kandi hatekanye ku bana.

Ubuyobozi w’ishuri , Bwana Habimana Jacques arahamagarira ababyeyi bose babyifuza kwihutira kwiyandikisha no gusaba ibisobanuro birambuye.

Ukeneye ibindi bisobanuro:

Hamagara: 0788405770
Cyangwa wandikire kuri email: starcomplexschool@gmail.com

Star Complex Nursery School ikomeje kwiyemeza gutanga uburezi bufite ireme no kurera abana mu buryo bubafasha kuba ejo hazaza heza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *