Nyamirambo: Dr Alfred Paul Jahn witabye Imana ni muntu ki?
Uyu wa 12/6/2024, nibwo byamenyekanye ko Umuganga w’Umudage Dr Alfred Paul Jahn wameneykanye nka Mona amie, wari warihebeye ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu myaka 27 hano mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 87, yaguye mu rugo iwe, aho yari amaze iminsi arwaye akurikiranwa n’abaganga.
Uyu mugabo yashinze umuryango, uzwi nka Dr Alfred Paul Jahn Foundation wafashije benshi mu rubyiruko mu mujyi wa Kigali, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yitangaga mu kubashakira aho baba, ibyo barya ,Amafaranga y’ishuri ni bindi bikorwa by’urukundo byinshi byatumye akundwa n’abanyarwanda nawe yiyemeze kwibera umunyarwanda, yaje no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Icyo azibukirwaho n’uburyo yafashije abaturage batujwe I Rwesero , mu murenge wa Kigali bakuwe hirya no hino mu mujyi, yabitayeho kuburyo yahoraga abasura abazaniye ibiribwa, Imyenda yo kwambara, inkweto z’abana, n’ibindi bikorwa yakoze byiza aho yabasaniye inzu igihe zahuraga n’ibiza.
Ubwo aheruka gusura abaturage bo mu murenge wa Kigali , yabashyiriye impano zirimo ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’inshuri ndetse n’imyambaro, icyo gihe yabwiye ijambo rikomeya, yabasabye ko yifuza ko yazashyingurwa iruhande rwabo adashaka kujya gushyingurwa iwabo mu budage.
Iyi nkuru yakirijwe neza, n’abaturage bavuga ko icyufuzo cye ari kiza Kandi nawe uburyo bamukunda bifuza ko yazakomeza kubaba hafi? Yatabarutse ubwo nugutegereza ko icyufuzo cye gishyirwa mu bikorwa?
Uwimana Fidele uyubora umuryango wa nyakwigendera Dr Alfred Paul Jahn yashize witwa Dr Alfred Paul Jahn Foundation yabwiye HANGA NEWS ko, Muzehe yatabarutse ariko imihango yo kumusezeraho azabibamenyesha nyuma.
Dr Alfred Paul Jahn yageze mu Rwanda 1997 yavutse tariki ya 16 Mata 1937 mu Budage, yagaragaye mu bikorwa byinshi by’urukundo hano mu Rwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Emmy NGABONZIZA hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Inkuru yakababaro yabagezeho , Bose bahurije hamwe kwihanganisha abo mu muryango we, Ati:”Imana imwakire mu beza bayo,Yakoze imirimo ikomeye itazibagirana mu baturage bacu”.

Yagiye asura abaturage ba Rwesero kenshi abazaniye impano. Ubona ko ananiwe ariko agakomeza kwihangana.

Abaturage bakunze kumwereka Urukundo.

Yagiye ashimirwa cyane n’abaturage kubera ibikorwa byiza yabakoreye.

Yabasuye kenshi abazaniye ibirwa n’ibikoresho by’isuku.

Imana imwakire mubayo (RIP)

