Akarere ka Kicukiro katangije Ubukangurambaga bwo gukaraba intoki

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2023 mu Karere ka KICUKIRO, hatangijwe Ubukangurambaga bwo gukaraba intoki mu Mashuli yose ari muri aka Karere.

Ubu bukangurambaga buri mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira umuco w’isuku , yaba mu ngo, aho abantu bakorera n’aho bagenda.

Akarere kakaba harahisemo gutangiriza ubu bukangurambaga mu mashuli mu rwego rwo gufasha abanyeshuli n’abalimu gukaraba igihe cyose bibaye ngombwa kuko nk’ahantu hahurira abantu benshi ari nako haba ibintu bishobora guteza umwanda igihe nta gikozwe.

Mu Butumwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madamu UMUTESI Solange yahaye Abanyeshuli n’abarezi ku Kigo cy’amashuli cya G.S Gahanga kiri mu Murenge wa Gahanga yagize ati:”Turabasaba kugira isuku y’umubiri ariko cyane cyane intoki kuko ibijya mu nda byose tubifatisha intoki, nk’abanyeshuli mwifuza kuzavamo Abayobozi ntabwo mwabigeraho igihe mwaba mwaribasiwe n’indwara z’umwanda”.

Igihe cyose ugiye kurya ugomba gukaraba intoki neza, uvuye ku bwiherero ,ndetse n’igihe cyose ufite ibyo wafatishije intoki.

Mugonba kandi kugirira isuku imyambaro yanyu cyane cyane imyenda y’imbere”.Umuyobozi wa “Smart City Command Post “ CP BUTARE David nawe wari muri ubu bukangurambaga yasabye abanyeshuli kugira isuku ahantu hose ndetse bakirinda kujugunya imyanda aho babonye ati: “Mwirinde kujugunya uducupa mu muhanda n’ahandi hatabugenewe, gucira mu muhanda no kunyura mu busitani, kwihagarika ku muhanda ndetse uwo mubonye abikora mukamubwira ko ari amakosa”.

Abayobozi bari kumwe n’abanyeshuli n’abarezi babo bakaba bafatanije gutoragura imyanda igashyirwa ahabugenewe ndetse abayeshuli bigishwa gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mu buryo bukwiye.

Umuyobozi w’akarere Solange atangiza Ubukangurambaga.

Yari kumwe na DDEA , Adalbert bihisha abana gukaraba intoki neza.

Yari kumwe na Gitifu w’umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel.

Abanyeshuri bitabiriye kumva ubutumwa.

Polisi yari ihari.

Hakozwe isuku batoragurwa iyarara.

Bigishije abana kugira isuku.

Abana bisanzuye mu gutanda ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *