Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali biteguye ibikorwa by’Amatora bishimira ibyiza bagezeho
Uyu munsi, Tariki ya 2/6/2024 mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge habaye inteko rusange y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI yitabiriwe n’abayobozi b’umuryango ku rwego rw’akarere kugeza mu Isibo n’Imidugudu.
Muri iyi nteko harahijwe abanyamuryango bashya , nyuma y’igihe bari bamaze bigishwa amatwara ya politike higanjemo ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, imiyoborere myiza, ubutabera, ndetse n’iterambere.
Umwe mu batanze indahiro yo kuba abanyamuryango. Aganira na HANGA NEWS yavuze ko iki gikorwa agikoze amaze gutekereza neza umurongo wa politike n’amateka ya FPR-Inkotanyi.
Ati “Ibi nkoze ni indahiro ndetse ni igihango gikomeye, kuko nta muntu wanyokeje igitutu, ahubwo nahisemo gufatanya n’abakuru banjye, kuko nababonyeho ubutwari n’urukundo rwo guteza imbere u Rwanda. Ni ibyo nanjye nifuza kugenderaho.”
Uretse kwakira indahiro z’abanyamuryango bashyashya, bishimiye ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri uyu murenge wa Kigali, bafatanyije n’abandi banyarwanda.
Mu ijambo yageneye abanyamuryango bitabiriye iyi nteko, Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere, yavuze ko biteguye neza ibikorwa by’Amatora ashimira abanyamuryango ko bazitwara neza igihe baza batangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandinda n’umuryango FPR-INKOTANYI , Paul Kagame.
Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF-INKOTANYI muri Kigali, kuri iki cyumweru bahuriye mu nteko rusange bareba ibyagezweho, bishimira uko biteguye ibikorwa by’amatora nuko bakiriye abanyamuryango bashya, babashimira ko bateye intambwe idasubira inyuma.

Barahije abanyamuryango bashya.

Bari bafite morale.

Hari bamwe mu bayobozi n’umuryango FPR-INKOTANYI.

Bitabiriye ari benshi.

Chairman ku rwego rw’akarere, Emmy NGABONZIZA yasabye urubyiruko kuzitabira amatora Kandi bazatore neza.

