Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2026 (IGP) CG Namuhoranye yavuze ko hari kubakwa ikipe ikomeye izahagararira igihugu

Ikipe ya Police FC yakomeje kwitwara neza, ishimangirwa n’ubutumwa bw’ishimwe n’ihumure bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG IGP Namuhoranye, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter).

Mu butumwa bwe, CG IGP Namuhoranye yashimiye intsinzi n’imbaraga z’iyi kipe, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka ikipe ihamye izahagararira neza u Rwanda mu gihe kiri imbere.


Yagize ati:
Congratulations Police FC Rwanda, more is coming. Turi kubaka ikipe izahagararira u Rwanda mu gihe kiri imbere.”


Aya magambo agaragaza icyizere gikomeye ubuyobozi bwa Polisi bufitiye uyu mushinga wa siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru, nk’umwe mu nzego zishobora guteza imbere izina ry’igihugu no kunga Abanyarwanda.


Police FC imaze igihe igaragaza iterambere rishingiye ku miyoborere myiza, gutegura neza abakinnyi no gushora imari mu bikorwaremezo, ibintu bikomeje gutuma igira umwihariko mu makipe yo mu Rwanda.

Abasesenguzi ba siporo bagaragaza ko ubutumwa bw’ubuyobozi bukuru bwa Polisi ari ikimenyetso cy’uko Police FC itagamije intsinzi z’igihe gito gusa, ahubwo ishaka kubaka ikipe ifite icyerekezo kirekire, ishobora guhatana ku rwego rw’igihugu no hanze yacyo.

Tubibutse ko, Police FC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Intwari z’Igihugu nyuma yo gutsinda APR FC penaliti 7-6 nyuma yaho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 90 Isanzwe y’umukino.

Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2024 itsinze APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *