Nyarugenge: Gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwikura mu bukene bo ubwabo ku buryo burambye yatangirijwe mu murenge wa Kigali

Mu murenge wa Kigali , ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge, uyu wa 7/5/2024 niho hatangirijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene bo ubwabo mu buryo burambye.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uri Urugero rw’Ibishoboka”. Umuturage Ku Isonga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Bwana Ntirushwa Christopher yabwiye HANGA NEWS ko, Iyi gahunda izibanda ku:
– Uruhare rw’umuturage mu kwivana mu bukene ubwe
– Imikoranire hagati y’Inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu guhuza n’amahirwe ingo ziri mu bukene, kuzikurikirana no kububakira ubushobozi;
– Gushingira ku mahirwe ahari n’ibindi.

Muri iyi gahunda kandi abafashamyumvire n’abayobozi bagomba gukurikirana uko urugo rutera intambwe ndetse hakabaho kunoza amakuru ku mibereho y’ingo kugira ngo ubufasha bushingire ku gukemura ibibazo abaturage bafite (Social Registry).

Muri iki gikorwa kandi, ku bufatanye n’abafatabyabikorwa banyuranye b’akarere ka Nyarugenge, abagore bakomoka mu miryango 33 muri uyu murenge nibo bahujwe n’amahirwe ahari aho bahawe igishoro cyo kunganira imishinga bakoraga mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene , Aha bagiraga bati: “Tuzarwubaka”.

Mu mirenge yose, mu karere ka Nyarugenge hakozwe Inteko z’Abaturage ahibanzwe ku gukemura ibibazo by’abaturage, gutangiza gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene bo ubwabo, Igikorwa cyo kwikosoza ku ilisiti y’Itora, gukumira no kwirinda ibiza, kwizigamira mu kigega Ejo Heza n’ibindi.

Byari ibyishimo ubwo aba baturage bashyikitizwaga Cheques y’amafaranga.

Abaturage barimo kugaragaza ibyishimo.

Inteko y’abaturage, Yitabiriye n’abayobozi batanduka harimo n’inzego z’umutakano.

Gitifu, Ntirushwa Christopher mu nteko y’abaturage arimo gukemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage basobanuriwe ibijyanye n’amategeko.

Abaturage bitabiriye inteko ari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *