Nyarugenge-Muhima: Materine Ndayisenga aherekejwe n’abasekirite bafite imbunda yitwikiriye ijoro yangiza inzira y’abaturage ayikuraho – Baratabaza babuze aho banyura
Abaturage batuye mu kagali ka Tetero, umurenge wa Muhima,. akarere ka Nyarugenge, barimo gutabaza inzego zitandukanye nyuma yaho babyutse bagasanga inzira iri imbere y’ibipangu byabo n’amazu y’ubucuru , babyutse bagasanga umugabo witwa Materine Ndayisenga yitwikiriye ijoro afite n’abarinzi bafite imbunda baraye bacukura inzira ahereye saa sita z’ijoro none inzu zabo baravuga ko yabashyize mu manegeka kubera ziri ku mugunguzi.

Abavuganye n’itangazamakuru rya HANGA News, bavuze ko bafite agahinda kenshi, Ati:”Yaraye atogotesha imachine ijoro ryose, ntabwo twasinziriye, twabyutse dusanga inzira yacu yayicukuye none twabuze aho tunyura, turibaza aho akura imbaraga zituma adushyira mu manegeka inzego z’ibanze zireberera”.

Uwitwa Jeanine na Mukamana batubwiye ko bagerageje gutabaza ariko Materine Ndayisenga yari kumwe n’abafite imbunda ngo arabirukankana Ati:”Turimo Kwishinganisha , urabona ko ashobora no kuturasa, hano nta wuvuga kubera yazanye abarinzi bafite imbunda twese baraducecekesheje nta wuvuga”.

Si ubwa mbere, uyu mushoramari ashyizwe mu majwi n’abaturanyi ariko ntihagire igikorwa, uyu munsi Tariki ya 5/5/2024 , barimo kurira Ayo kwarika kubera babuze uko bava mu ngo zabo, kubera yamaze kubatendeka ndetse na koroture z’ingo zabo yamaze kuzikuraho arahasiza ashaka kubiba ubutaka bwabo.

Ikindi n’abacuruzi barimo gutaka bibaza uwo babaza igihombo yabateye kubera ko baje gukingura amaduka mu gitondo babura aho banyura kuko basanze imazhine irimo kuhatengagura none, ubucuruzi bwaho bwahagaze.

Abaturage barimo gutabaza umukuru w’igihugu Perezida Kagame kuko ariwe wenyine babona wabashaka kubakemurira iki kibazo kuko uyu mugabo Materine babona Arusha inzego z’ibanze imbaraga , bacyeka ko ashobora kuba afite izindi mbaraga zimurinyuma batazi. Ibi babishingiraho kuberako umuntu wese bahanye imbibi bagirana ibibazo ugasanga inzego z’ibanze zinaniwe kubikemura , abantu bagahora mu bibazo bidashira.

Ayandi makuru twahawe n’umwe mu baturage wari umuyobozi w’umudugudu w’Intiganda, witwa Munyanyindi Jeanine yatubwiye ko mu mudugudu we , hari ubutaka bwa Leta yakoreye raporo Afatanyije n’ushinzwe ubutaka mu kagali , witwa Muhire bakayohereza ku murenge wa Muhima igaragaza ko ubwo butaka ari igisigara cya leta cyarimo n’inzira , bikaba bivugwa ko Materine yamaze kuhabonera ibyangombwa by’ubutaka ari naho yahereye asiza akomerezaho atwara n’inzira y’abaturage banyuramo. Abaturage bahavukiye bahamaze Imyaka irenga 50 twasanze barimo mu gihirahiro bibaza aho basohokera mbereye y’ibipangu kubera ko inzira banyuramo Materine yamaze kuyikoraho.

Uyu Materine, HANGA News twagerageje kumushaka turamubura n’umurongo wa telephone ntiwacagamo, twagirango tumubaze icyo ashingiraho akuraho inzira y’abaturage yari ihasanzwe kuva kera, nuko abahohotera yitwaje abarinzi bafite imbunda mu joro.

Mukandori Grace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, abaturage bari baramugaragarije iki kibazo mbere, bitewe n’amakuru bari bafite ko Materine ashobora kuyikoraho, abizeza ko bidashoboka inzira yabo nta wuzayikoraho none bika byarangiye babyutse basanga yakuweho. Aha niho abaturage bahera bavuga ko yogometse ku nzego zose bavuga ko ntacyo zishobora gukora imbere ye.
Mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS, Gitifu yatubwiye ko atarabizi ko yabikoze , Ati:”Icyo nzi , nuko yari yarahagaze ndetse n’umujyi wamusabye gukora inzira y’amazi, ubwo niba yakoze turaza kubisuzuma ntabwo yafunga inzira y’abaturage”.
Nta gikozwe, aba baturage bashobora kwibasirwa n’ibiza inzu zabo zirahanamye kubera yazicukuye munsi, na Ruhurura icamo amazi yayagije biteye ubwoba.

Babaye bifashisjije urwego ,ariko ruri gaceho umuntu udafite ubwoba.

Iyi mashine. Ngo yahereye saa sita itogota baraye badasinziriye.

Abacuruzi barimo kurira Ayo kwarika.

