Ruhango-Ntongwe:Abaturage baratabaza leta basaba ingurane y’imyaka yabo yangijwe bakora iteme

Abaturage batuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, Akagari ka Kareba, umudugudu wa Marimba ,baratabaza ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ngo bubahe ingurane y’imyaka ndetse n’ubutaka byangizwe mu ikorwa ry’ iteme rihuza akarere ka Ruhango na Nyanza riri gukorwa na compani yitwa brigde to prosperity itabahaye ingurane.

Hashize amezi arenga 2 hatangiye gukorwa iteme rihuza Akarere ka Nyanza na Ruhango mu gishanga cyitwa Bibumba hakangizwa imyaka y’abaturage harimo umuceri, inyumbati, intsina ndetse n’ibijumba kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ntibubasobanurire uzabaha ingurane n’imitungo yabo; babaza Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bukababwira ko bazishyurwa n’Akarere kabo ka Ruhango ngo kuko na Nyanza izishyura abaturage bayo.

Abaturage batuye ku ruhande rwa Nyanza bavuga ko babariwe ingurane ariko abo ku gice cya Ruhango bakabura uho babibaza kuko nta muyobozi numwe wigeze uhagera ngo abahe amakuru yizewe.

Ntabwoba Claude yagize Ati” Inzara iratwishe batwononeye imyaka twari dugiye gusarura none ntibaratwishyura, twabuze uwo tubibaza kuko nta muyobozi numwe urahagera ngo aduhumurize tumenye uzatwishyura.”

Uwimana Agnes yagize Ati”Ni gute abaturage ba Nyanza ubuyobozi bwabo bwabasuye bubasobanurira igikorwa kigiye kuhakorerwa babarurira n’ingurane bazahabwa ariko twebwe nta muyobozi numwe wahageze , ntituzi ingano y’ingurane bazaduha ndetse ntitunazi n’uwo tuzayibaza turi mugihiragiro dukeneye ubuyobozi ngo buduhe amakuru nyayo ajyanye n’ingurane y’ibyacu byangijwe”.

Mukangenzi Alphonsine Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yabwiye HANGA NEWS ko batirengagije abaturage babo ahubwo ko bategereje rapport y’ibyangirijwe izaturuka mu Karere ka Nyanza kuko aribo banyirumushinga ubundi tukabona kubishyura abaturage bacu.

Ati” Ntabwo twabirengagije ahubwo dutegereje rapport izava muri Nyanza ubundi tugahita tubishyura.”

Yakomeje agira ati ” Ubundi iyo hari umushinga uhuza uturere tubiri abafite umushinga bakora rapport y’ibyangijwe ubundi bakayohereza mu Karere kandi uwo mushinga wagezemo hanyuma bagashingira kuri iyo rapport y’ibyo bangije ubundi tugahita tubishyura abaturage bacu”.

Yashoje yizeza Abaturage ko bagiye kubikurikirana vuba rapport ikihutishwa ubundi bagahita bahabwa ingurane y’imitungo yabo.

Ubusanzwe iyo hari ahazanyuzwa ibikorwa rusange, abagomba guhabwa ingurane bigomba gukorwa mu mezi ane.

Mu bintu 22 biteganywa n’itegeko N° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, umuhanda n’inzira ya gariyamoshi ni byo biza kuri nomero ya mbere.

Ingingo ya 27 y’iri tegeko ivuga ko ibihabwa agaciro mu kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ngo harihwe indishyi ikwiye z’abimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange ari ubutaka, ibikorwa umuntu yakoze ku butaka bigamije kubukoresha neza cyangwa kububyaza umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *