Nyamirambo:Hatangijwe ubukangurambaga bugamijwe guteza imbere umuco w’isuku n’isukura

Umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge hatangijwe kumugaragaro ubukangurambaga bugamije guteza imbere umuco w’isuku n’isukura.

Ubu bukangurambaga (campaign) buzamara umwaka ), buzatangira guhera tariki ya 27 Gicurasi 2023 kugeza tariki 26 Mata, 2024. insanganyamatsiko igira iti: “ISUKU HOSE IHERA KURI NJYE”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo Madamu Uwera Claudine yabwiya HANGA NEWS ko ,INTEGO Y’UBUKANGURAMBAGA KU ISUKU N’ISUKURA ari Kwimakaza umuco w’isuku mu Murenge hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, Gukomeza kwita ku isuku y’ahahurira abantu benshi mu Murenge, Gukangurira inzego zose za Leta n’izabikorera kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya umwanda, Kwigisha abaturage kugira umuco w’isuku ku mubiri, aho batuye, aho banyura n’aho bakorera, ikindi Gukangurira abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

IBIKORWA BITEGANYIJWE by’ingenzi biteganyijwe muri ubu bukangurambaga ni ibikorwa bigamije, Isuku ku mubiri;Gukaraba umubiri wose hakoreshejwe amazi n’isabuni (nibura inshuro imwe ku munsi, kandi ku bagize umuryango bosekoza mu kanwa hakoreshejwe umuti woza amenyo ndetse n’uburoso bwabugenewe, Kwambara imyambaro ifite isuku, Isuku mu ngo;Gusukura mu nzu neza, gutera amazi mbere yo gukubura, gukubura neza, gukoropa neza, gusasa neza, gushyira ibikoresho byo mu nzu ku murongo…;Kugira isuku y’ibikoresho byo mu gikoni;Kugira agatanda k’amasahane.

Ibindi n’Isuku Ahadukikije; Gusukura imbere y’aho dutuye n’aho imirima ikora ku muhanda.

Ibindi bazitaho cyane Kwikiza ibidendezi by’amazi no gusiba ibinogo;Gutema ibihuru bikikije ingo;Isuku y’ahahurira abantu benshi;Kwita ku isuku y’ubwiherero bw’abagana ibigo bitandukanye bitanga serivisi;Kuba hari ahashyirwa imyanda habugenewe cyangwa ikigo gikorana na sosiyete zitunganya imyanda;Isuku mu mashuri;Kwita ku isuku ku mubiri no ku myambaroKwita ku isuku y’amacumbi ( ibiryamirwa, isuku y’ubwiherero Gukurikirana isuku y’abakozi bose , Isuku ku bigo by’ubuvuzi n’amavuriro.

Kwita ku isuku y’abarwayi n’abarwaza Kugirira isuku ubwiherero bwose bugahora busa neza; Gukurikirana isuku y’abakozi bose.

Uyu munsi Tariki ya 8/6/2023 habayeho umuhango wo gusinya imihigo hagati y’inzego zitandukanye bahabwa inshingano , aho buri Sibo izaba iya mbere uzahembwa, umudugudu uzaba uwa mbere nawo ugahembwa, ndetse n’akagari ka mbere kazahembwa.

Nyamirambo yahize Kandi yeyemeza kuzesa iyi Mihigo yose 💯. bafite n’ikizere ko bazegukana ibihembo nyamukuru uyu mwaka gitangwa na Polisi y’u Rwanda, kubufatanye n’umujyi wa Kigali hamwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’iguhugu (Minaloc).

Ubukangurambaga bwatangijwe n’igitondo cy’isuku.

Hakojwe umuhanda batoragura iyarara.

Hasukuwe za Ruhurura.

Gitifu yasinye imihigo n’ibikorera.

Gitifu yabanje kuganiriza Abaturage.

Bisinye imihigo biyemeza ko Nyamirambo izaba iya mbere mu Gihugu.

Bamwe mu baturage bavuze mu muhanda w’isuku.

Dasso yemeje ko bahagaze neza mu ngamba.

Ifoto rusange nyuma yo gusinya imihigo bemeje ko bazayesa 100%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *