U Rwanda rwakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Muslim World League mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira Amahoro
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Habimana Dominique, ari kumwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, bakiriye ku mugaragaro Nyakubahwa Sheikh Dr.

Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa, Umunyamabanga Mukuru wa Muslim World League akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abamenyi b’Idini ya Islam ku Isi, ubwo yageraga mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu guteza imbere amahoro n’ubwiyunge.

Uruzinduko rugamije gushimangira amahoro n’imibanire myiza
Uruzinduko rwa Sheikh Dr. Al-Issa ruje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, rufatanyije n’amadini atandukanye mu guteza imbere indangagaciro z’amahoro, kwihangana no kubana mu bwubahane.

Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, hibanzwe ku:
Gushimangira ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ishingiye ku idini ya Islam,
Guteza imbere gahunda z’uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza,
Guhangana n’ingengabitekerezo y’urwango n’ubuhezanguni,
Guteza imbere ibiganiro bihuza amadini n’umuco w’amahoro.
Ubutumwa bwo kwimakaza ubworoherane n’ubwiyunge
Sheikh Dr. Al-Issa yashimye urugendo rw’u Rwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ari urugero rwiza ku bindi bihugu mu kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.
Yagize ati: “U Rwanda ni urugero rwiza rw’uko igihugu gishobora kongera kwiyubaka rushingiye ku bumwe, imbabazi n’icyerekezo gihuriweho. Muslim World League izakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere amahoro n’imibanire myiza ku Isi.”
Ku ruhande rwa Leta, Hon. Habimana Dominique yashimangiye ko u Rwanda ruhora rwiteguye kwakira no gufatanya n’imiryango mpuzamahanga igamije iterambere rirambye n’imibanire ishingiye ku bwubahane.
Ibigize uruzinduko
.
Muri iyi minsi itatu, biteganyijwe ko Sheikh Dr. Al-Issa:
Azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye,

Azasura inzego z’amadini n’imishinga y’iterambere, aho kuri uyu wa Gatanu azaba ari mu karere ka Nyarugenge azifatanya n’abayisilamu basengera ku musigiti wa onatracom isengesho rya Ijyuma.

Azatanga ibiganiro ku ruhare rw’amadini mu kubaka amahoro arambye.

Uruzinduko rwe rufatwa nk’intambwe ikomeye mu kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ishingiye ku mahame y’ubworoherane, ubufatanye n’iterambere rusange.

