Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda induru niyose – Sam Karenzi na Eddy Sabiti baravugwaho kwangisha Muhire abakunzi b’umupira w’amaguru
Imiryango itandukanye iyo ivuyemo umunyamuryango akajya mu nzego zitandukanye usanga bagenzi be bishima,ariko igihe Muhire agirwa Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa bagenzi be Sam Karenzi ukorera Radio Fin Fm biravugwa ko yatangiye amusebya kugeza na n’ubu.
Undi munyamakuru uvugwaho ku rwanisha Micro y’igitangazamakuru rya Leta ni Eddy Sabiti ukorera RBA.
Abanyamakuru bo mu ishyirahamwe ry’AJSPOR bagiye muri Ferwafa ni Bonny Mugabe ushinzwemo itangazamakuru.
Umunsi ahabwa uriya mwanya bagenzi be barishimye, Karangwa Jules yakoreraga Radio 10 yabaye Umunyamategeko wa Ferwafa nawe bagenzi be barishimye, Muhire wabaye Umunyamabanga bagenzi be barishimye cyane,mu icukumbura HANGA News twakoze twifashishije bamwe mu bakunzi ba Siporo n’abanyamakuru batandukanye tugiye kuza ku banyamakuru babili bamwibasiye n’impamvu bamwibasiye.
Eddy Sabiti yatangiye kwiha inzira yo kuba Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa uwaruriho amaze gusezera, buvugwa ko Eddy Sabiti we ubwe n’inshuti ze barabivuze kugeza n’ubwo yagiye abinyuza mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, Abo twaganiriye ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati:”Kuva Muhire yahabwa uriya mwanya Eddy Sabiti yaratunguwe, ngo kugeza naho yagiye kubaza uwari wawumwijeje nawe amusubizako agomba kugenza gake”.
Iyo urebye uko itangazamakuru ryo hambere ryakoraga amakosa yuzuyemo urwangano rwo kwangisha abanyarwanda abandi ukareba ikiganiro Eddy Sabiti yakoze tariki 24/7/2022 kuri Televiziyo y’igihugu biraha umukoro RBA kujya igenzura ibiganiro bitambuka kuko hari ibishyira bamwe mu rujijo.
Undi uvugwa ukomeje kugarukwaho na benshi kwangisha Muhire abakunzi b’umupira w’amaguru ,n’umunyamakuru Sam Karenzi ukorera Fin Fm, uyu Sam Karenzi ubu yirukanywe mu ishyirahamwe rya siporo AJSPOR kubera imyitwarire ye mibi.
Ubu Sam Karenzi ari kuri Radio Fin Fm niho akorera hatungwa agatoki ko ahavugira amagambo yangisha Muhire abakunzi b’umupira w’amaguru.
Ibivugwa nuko Sam Karenzi ngo yari yarijejwe kuba Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa birangira bamusanze atabishobora.
Abasesengura baganiriye na HANGA News ngo basanga RMC urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwakuzuza inshingano bakagenzura ibiganiro aba banyamakuru batambukije mu bihe bitandukanye, basanga birenze amahame y’umwauga bafatira ibihano, Eddy Sabiti na Sam Karenzi kuko bagaragaza ko bica amahame y’umwuga w’itangazamamuru.
Aha hashingirwa ku ngingo itara ikanatangaza amakuru hashingiwe kuya 14 yo guha umwanya uvugwa mu nkuru.
Dutegura iyi nkuru Eddy Sabiti yanze kugira icyo atangaza, Sam Karenzi nawe yanze kugira icyo avuga ku nkuru zimuvugaho zo kubiba urwangano rugamije kwangisha abantu abandi.
Muhire twamuhamagaye kugirengo tumubaze ibivugwa mu isinywa ryabaye hagati ya Ferwafa niyo Kampani ntitwamubona.
Aba bose nibaduha ikiganiro tuzakibagezaho mu nkuru itaha.




Nonese aho gusesengura ibyo bamuvugaho wagiye gusesengura abantu?
Ese mwashatse akandi kazi mukora ko mbona aka kabananiye muri mu bujajwa! jya kuragira bro! aha byanze!!!