HUYE: ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Itangazo rya Tariki ya : 30 October, 2023. ryo gupiganira isoko
SOUTHERN PROVINCE – HUYE
DISTRICT -NGOMA ,SECTOR -BUTARE CELL
Email: determinedyouthbiocoop@gmail.com
Telephone: (+250)788840755
Website: www.biocoor.rw
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR) ni umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi Numero 777/RGB/NGO/LP/11/2021 mu Rwanda , ukaba wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’Abaturage.
BIOCOOR Irahamagarira ibigo bibishoboye gupiganira isoko ryo gutera ibiti bikurikira hagamijwe gusubiranya ahangiritse (restoration of degraded areas):
Bamboo trees (Imigano),
Harunganamontana (Umushayishayi),
Syzygiumguineense (Umugote)na Macaranga kilimandjarica (Umusekera)
Mu mirengeya Busanze na Nyabimata yo mu karere ka Nyaruguru;
Ibigo bipiganirwa isoko bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:
Kuba gifite ubunararibonye mu bijyanye n’ubuhinzi bw’amashyamba no gusubiranya ahangiritse
Kuba ikigo kiri muri VAT kandi kinatanga inyemezabwishyu ya EBM Kuba ikigo nta misoro kibereyemo RRA cyangwa RSSB
Kuba ikigo kimaze byibura imyaka 3 gikora
Kuba ikigo cyarakoze imirimo isa n’iyi kikayisoza neza (bakanagaragaza ibyangombwa nibura 2 by’uko basoje iyo mirimo.)
Igitabo gikubiyemo ibirambuye kuri iri soko muragisanga ku biro bya BIOCOOR ku Karubanda guhera ku wa 01/11/2023 kugeza ku wa 08/11/2023.
Mushobora no kuduhamagara kuri numero 0788334621ya Program Manager cyangwa mukatwoherereza email kuri : determinedyouthbiocoop@gmail.com
tukaba twaboherereza igitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Itariki ntarengwa yokugeza dosiye zisaba isoko kuri BIOCOOR ni kuwa 08/11/2023.
Dosiye zizoherezwa kuri email determinedyouthbiocoop@gmail.com cyangwa zoherezwe mu mabahasha afunze neza ku biro bya BIOCOOR biri ku Karubanda cyangwa ku Kitabi kuri Nyungwe Conservation Leadership CenterBikorewe Huye kuwa 30/10/2023
Dr Ange IMANISHIMWE, PhDUmuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCOOR

Risohotse Tariki ya 30 October,2023

