Umurenge wa Kigali:Ikibazo cy’abana bata ishuri cyavugutiwe umuti

Mu murenge wa Kigali, akarere ka ka Nyarugenge, Uyu wa 11/10/2023 habaye igikorwa cyo gusubiza mu ishuri abana bari batakiga barataye Ishuri.

N’umuhango wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana NGABONZIZA Emmy, aho yakoze igikorwa cyo gusubiza abana bangana na 20 bari barataye ishuri bigaga muri G.S Karama, mu mashuri abanza ndetse n’Ayisumbuye.

Muri ikigikorwa , Umuyobozi yari kumwe na Police , Uhagarariye JAF mu Karere ka Nyarugenge, hari Kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Bwana NTIRUSHWA Christophe, Abakozi bashinzwe Uburezi mu Karere no mu Murenge, Inzego z’Umutekano zikorera mu Murenge (DASSO, na R/F), hari Kandi n’Uhagarariye Amadini mu Murenge wa Kigali.

Aba bana Kandi banahawe ibikoresho by’ishuri (Amakayi n’amakaramu), cyane ko harimo abari baravuye mu ishuri kubera kubura ibikoresho.

DEA, Emmy Ngabonziza, yabasabye kwiga bafite umuhati, ikibazo bazajya bagira Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri ndetse n’Ubuyobozi bwite bwa Leta bubari hafi buzajya bubafasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yabwiye HANGA NEWS ko umubare munini w’abana bata ishuri bikomoka ahanini ku makimbirane yo mu ngo. Asaba abana kuba abavugizi b’abandi, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagakurikirana ingo zifite amakimbirane, ibyo bibazo bikarangizwa burundu.

Agira ati “Umwana akwiye gukurira mu muryango muzima uzira amakimbirane, na we agakura afite ubumuntu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *