“Ndi umunyamakuru wemewe”: Papy yabwiye urukiko ko atagakwiye kuburanishwa batabanje kujya muri RMC

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ndahiro Valens Papy imyaka 5 y’igifungo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ndahiro Valens Papy igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 1.200.000 Frw imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, mu rubanza aregwamo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutuka mu ruhame umushoramari Ndayisenga Materne.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibikorwa Papy akurikiranyweho bifitanye isano n’amakuru yatangaje ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa by’itangazamakuru, bivugwa ko byangije isura n’icyubahiro bya Ndayisenga Materne.

Bwanasabye kandi ko mu gihe icyaha cyamuhama, yategekwa kwishyura indishyi y’ifaranga rimwe kuri Ndayisenga Materne nk’ikimenyetso cy’uko yangirijwe

Mu iburanisha, Ndahiro Valens Papy yireguye avuga ko ikirego cyagombaga kubanza kunyuzwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura, ari rwo Rwanda Media Commission (RMC), aho kujyanwa mu nkiko zisanzwe.

Yabwiye urukiko ati: “Ndi umunyamakuru ufite ikarita y’itangazamakuru ibinyemerera. Ntabwo yagombaga kujya kundega mu nkiko atabanje kunyambagiza muri RMC ngo nanjye nitabe.”

Papy yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego, avuga ko kidakurikije amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru ndetse ko ikibazo nk’iki cyari gikwiye gukemurirwa mu nzego z’umwuga mbere yo kugera mu butabera busanzwe.

Ku ruhande rw’urukiko, umucamanza yavuze ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa mu cyumweru gitaha. Tariki ya 26/5/2026.

Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa cyane n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’itangazamakuru n’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda, cyane cyane ku ruhare rw’inzego z’umwuga nk’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) mu gukemura amakimbirane hagati y’abanyamakuru n’abo bakoraho inkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *