Polisi y’u Rwanda Yerekanye Ubutabera n’Ubunyangamugayo: Yasubije Umuturage Amafaranga Yari Yataye mu muhanda
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku Muvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga, yashyikirije HATANGIMANA Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) yari yataye ku wa 23 Mata 2026 mu muhanda wa Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo.

Aya mafaranga yari yabonetse nyuma y’uko abaturage bagaragaje ubufatanye n’inzego z’umutekano, maze Polisi itangira igikorwa cyo gushakisha nyirayo no kuyamusubiza. Nyuma yo gukora igenzura no kwemeza nyir’amafaranga, HATANGIMANA Jean de Dieu yayashyikirijwe ku mugaragaro.

Mu butumwa bwe, ACP Boniface Rutikanga yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gukorana bya hafi na Polisi, ashimangira ko ubunyangamugayo n’umuco wo gutanga amakuru bifasha mu kurinda umutungo w’abaturage no kubaka icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Iyo habayeho ubufatanye bwiza hagati y’abaturage na Polisi, birushaho koroshya kugaruza ibyatakaye no kurwanya ibyaha. Turashimira uwagize uruhare kugira ngo aya mafaranga asubizwe nyirayo.”
HATANGIMANA Jean de Dieu yavuze ko yishimiye kongera kubona amafaranga ye, ashimira Polisi y’u Rwanda n’uwagize uruhare mu kuyatora no kuyageza ku buyobozi.
Iki gikorwa gikomeje kugaragaza uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guharanira serivisi zinoze, ubunyangamugayo no gukomeza kwimakaza umutekano n’icyizere mu baturage.

