RURA niyo igena ibiciro by’amazi” – Dr Asaph Kabaasha umuyobozi wa Wasac Group aburira abatangaza amakuru atizewe
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire hagati y’inzego zitanga serivisi z’amazi n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha, yasabye abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya batangaza amakuru yizewe kandi agenzuwe neza mbere yo kuyageza ku baturage.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2026, ubwo hatangizwaga amahugurwa ahuje abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers), yateguwe ku bufatanye bwa WASAC n’umushinga Water For People.

Mu ijambo rye, Dr Kabaasha yagarutse ku makuru amaze igihe acicikana ku rubuga rwa X avuga ko WASAC yazamuye ibiciro by’amazi, ayamagana avuga ko atari ukuri ndetse ko icyo atari inshingano za WASAC.

Yagize ati: “Mu nshingano zacu ntabwo tugena ibiciro by’amazi. Urwego rubifite mu nshingano ni RURA.”

Yakomeje asaba abanyamakuru n’abitabiriye ayo mahugurwa kujya bakora inkuru zishingiye ku kuri no gushaka amakuru yizewe, aho kugendera ku bihuha cyangwa amakuru adafite gihamya.

Dr Kabaasha yavuze ko ari ingenzi ko itangazamakuru rikomeza kuba umuyoboro mwiza uhuza abaturage n’ibigo bitanga serivisi, cyane cyane mu rwego rw’amazi n’isukura, bityo amakuru atangwa akaba agomba kuba afasha abaturage gusobanukirwa neza serivisi bahabwa.

Yagize ati: “Turabasaba kujya mutwegera mukadusaba amakuru y’ukuri kugira ngo mutangaze inkuru zifitiye abaturage akamaro kandi zubakiye ku kuri.”

Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru ajyanye n’amazi, isuku n’isukura, ndetse no guteza imbere imikoranire myiza hagati y’itangazamakuru n’inzego zitanga izi serivisi.

Dore ibíciro by’amazi wasac yashyize hanze bisanzwe bizwi.
Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko kungurana ibitekerezo hagati ya WASAC n’itangazamakuru ari intambwe nziza izafasha gukemura ikibazo cy’amakuru atari yo akunze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

