Rwezamenyo:Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi rwiteguye ibikorwa by’Amatora bishimira ibyiza bagezeho

Uyu munsi, Tariki ya 26/5/2024 mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge habaye inteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI yitabiriwe n’abayobozi b’umuryango ku rwego rw’akarere kugeza mu Isibo n’Imidugudu.

Muri iyi nteko harahijwe abanyamuryango bashya bagera kuri 21, nyuma y’igihe bari bamaze bigishwa amatwara ya politike higanjemo ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, imiyoborere myiza, ubutabera, ndetse n’iterambere.

Umwe mu batanze indahiro yo kuba abanyamuryango. Aganira na HANGA NEWS yavuze ko iki gikorwa agikoze amaze gutekereza neza umurongo wa politike n’amateka ya FPR-Inkotanyi.

Ati “Ibi nkoze ni indahiro ndetse ni igihango gikomeye, kuko nta muntu wanyokeje igitutu, ahubwo nahisemo gufatanya n’abakuru banjye, kuko nababonyeho ubutwari n’urukundo rwo guteza imbere u Rwanda. Ni ibyo nanjye nifuza kugenderaho.”

Uretse kwakira indahiro z’abanyamuryango bashyashya, hamuritswe ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri uyu murenge wa rwezamenyo, bafatanyije n’abandi banyarwanda.

Mu ijambo yageneye abanyamuryango bitabiriye iyi nteko, Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere, yavuze ko biteguye neza ibikorwa by’Amatora ashimira abanyamuryango ko bazitwara neza igihe baza batangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandinda n’umuryango FPR-INKOTANYI.

Muri iyi nteko habaye igikorwa cyo kwigisha urubyiruko uko bacunda amata.

Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF-INKOTANYI muri Rwezamenyo kuri iki cyumweru bahuriye mu nteko rusange bareba ibyagezweho, bishimira uko biteguye ibikorwa by’amatora nuko bakiriye abanyamuryango bashya, babashimira ko bateye intambwe idasubira inyuma.

Bishimira ko bateye intambwe idasubira inyuma.

Abarahiye kwinjira mu muryango wa RPF-INKOTANYI basaga 21.

Hari Kandi abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batandukanye.

Inteko Yitabiriwe ku kigero gishimishije.

Abanyamuryango bitabiriye ari benshi.

Abana bigishijwe uko bacunda Amata.

Abayobozi bahaye abana Amata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *