Umurenge wa Nyamirambo watangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge buzamara icyumweru
Umurenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, batangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko , n’ubukangurambaga buzamara igihe kingana n’Ukwezi.

N’igikorwa cyabaye uyu wa 25/6/2025 kibera mu kibuga cya Marathon inyuma y’Isoko rya Miduha.
Ubu bukangurambaga bwateguwe kubufatanye n’Ikigo cy’Ubuzima RBC,Inzego z’Umutekano ,Umujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge, hamwe n’ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge. Hitabiriye abaturage muri Rusange ndetse by’umwihariko Urubyiruko.

Mubufatanye n’umurenge wa Nyamirambo,ikigonderabuzima cya Rugarama ubu bukangurambaga buzamara Icyumweru bukazabera ahantu hatandukanye ,aho abaturage n’urubyiruko muri Rusange bakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko mu Rwanda buri mu kaga kuko 25% banywa ibiyobyabwenge, umubare munini muri bo bagasogongera ku bwoko butandukanye buri kwezi.
Ibiyobyabwenge bikunda gukoreshwa n’urubyiruko birimo ibisindisha, itabi n’urumogi n’ibindi banywa bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu 2023/2024 igaragaza ko ibyaha byo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo byageze mu nkiko ari 5,413.

Ubutumwa bwa Police muri Nyamirambo bwasabye urubyiruko guharanira kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kuko ari byo bifasha kugera ku ntego za buri munsi zirimo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

