Kigali:Kubufatanye na GAMICO Abaturage b’i Mwendo bahawe amazi meza yatwaye asaga Miliyoni 75Rwf
Umuganda wa Gicurasi 2024, mu karere ka Nyarugenge, wabereye mu mududugu w’Umutekano, akagari ka Mwendo, Umurenge wa Kigali.
Abaturage bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bashyitsi bavuye muri Amerika DEA Emmy NGABONZIZA yasobanuye ko baje kwiga uko abanyarwanda twishakamo Ibisubizo, bakaba bifatanyije natwe umuganda mu gukora iteme, gutunganya umuhanda, gusibura inzira z’amazi n’ibindi.
Habayeho n’umuhango wo gutaha amavomo asaga 8 yubatswe atwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 75, asaga Miliyoni 62 yatanzwe na Gamico, uruhare w’abaturage agaciro kabo ni Miliyoni 13.
Ntirushwa Christopher, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yabwiye HANGA NEWS ko, ashimira cyane umufatanyabikorwa GAMICO Ltd kuba yarafashije abaturage kubona amazi meza mu gihe hari hamaze igihe kinini yavoma Nyabarongo, Ati:”Uyu n’umwanya wo gushimira uyu mufatanyabikorwa GAMICO, atwubakiye amavomo 8 mu kagari ka Mwendo , twari tumaze igihe duhanganye n’iki kibazo kugeza naho hari bamwe mu baturage bacu batakaje ubuzima bishwe n’ingona bajya gushaka amazi mu gishanga”.
GAMICO Ltd, n’ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro, gikorera mu murenge wa Kigali, abaturage bavuga ko nyuma yo kubaha akazi bakaba baravuye mu bushomeri , bakomeje kwita no kubuzima bwiza burimo kubagezaho amazi meza , kuboroza amatungo no kububakira inzu zo kubamo.

DEA, Emmy NGABONZIZA ari kumwe n’abashyeshuri bataha amazi yubatswe Kubufatanye na GAMICO.

Abanyamahanga bafatanyije n’abaturage gukora umuganda.

Bubatse, iteme

Police yafatanyije n’abaturage b’i Mwendo gukora umuganda.

GAMICO yashimiwe uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage b’umurenge wa Kigali.

Byari ibyishimo.

