Nitwa Habineza mbazaniye Ineza – Dr Frank yijeje ab’i Nyabihu ko bamutoye azarushaho kubacungira umutekano yongera umushahara Abasirikare

Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), uyu wa 2/7/2024 ibikorwa byo kwiyamamaza yabikomereje mu ntara y’uburengerazuba, mu karere ka Nyabihu niho yahereye akaza gusoreza mu karere ka Rubavu mu isantere ya Mahoko.

Ari mu isantere ya Mukamira, mu karere ka Nyabihu Yagarutse ku kibazo cy’umutekano , aho yavuze ko ubu ari byiza umutekano uhari ariko intambara ya Ikerene n’Uburusiya yatumye ibiciro ku masoko byiyongereye ibiciro ku masoko bitagihura n’imishahara.

Ati::”Ubu dufite umutekano usesuye, ubushize ndi hano Nyabihu,Shyira nasabye ko abasirikare bongerwa umushara byarakunze, ndetse mvuga ko bavunika cyane nsaba ko hakwifashishwa ikoranabuhanga ribunganira gucunga umutekano nabyo byarakemutse u Rwanda dufite ibyogajuru birenze kimwe mu kirere biducungiye umutekano , ngirango murabizi ko hari abaturanyi birirwa badushotora ariko byarabananiye umutekano wacu uradadiye”.

Dr Frank Habineza, yakomeje avuga ko n’ubu inzego z’umutekano cyane ingabo zacu zikora akazi gakomeye, Ati:”Nubwo twabavuganiye bongerewe umushahara, ndashaka kuzashyiraho ishuri kuburyo abana babo biga neza, njyewe abasikare ndabakunda cyane barara baducungiye umutekano twe twiryamiye , rero ndagirango mudukore tubone ubushobozi dushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje”.

Yasoje ijambo rye, avuga ko atarimo kwiyamamaza wenyine ari kumwe n’abakandida Depite basaga 50, Ati:”Njyewe Tariki ya 15/7/2024 muzazinduka mujya gutora ,muzahitemo Frank Habineza ku ikarita y’itora muzahasanga ifotoye yanjye, naho ku badepite muzahasanga Inyoni ya Kagoma, … mbazaniye Ineza. Gutora Frank Habineza ni waneza….., rero ndabizeza ko mutazicuza”.

Bamwe mu baturage b’i Nyabihu bavuganye na HANGA NEWS bavuze ko , bumvise imigabo n’imigambi ye, bashimangira ko bazamutora.

Dr Frank Habineza yageze I Nyabihu yakiriwe na Vice Meya.

Vice Meya w’akarere ka Nyabihu, arimo guha ikaze Abanyarwanda ba Green party.

Abaturage bari babukereye.

Bari benshi kuza kureba Dr Frank Habineza.

Dr Frank Habineza, yageze agenda asuhuza abaturage.

Yahageze acungiwe umutekano.

Abaturage bagaragaje ibyishimo.

Byari ibyishimo mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *