Dr Frank yijeje abaturage baturiye Inzuzi n’Ibiyaga ko bamutoye zabashyiriraho ishuri ryigisha gutwara Ubwato

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi na Nyamasheke.

N’igikorwa yatangiriye mu mujyi wa Kampembe mu masaha y’igitondo uyu wa 1/7/2024 , yahageze ari kumwe na bamwe mu bakandida Depite bahatanira kuzajya mu nteko, ahageze yakiriwe neza n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kampembe aho yavuze ko, yishimiye kwakira Kandida Perezida w’Ishyaka rya DGPR,Yagize ati:”Twishimiye kwakira Dr Frank Habineza hamwe n’abarwanashyaka ba DGPR nkuko bizwi mu Rwanda harimo kuba Igikorwa cyo kwamamaza, hano Kampembe nta kibazo tubahaye ikaze Kandi tubijeje umutekano usesuye, ahasigaye n’amahitamo y’abaturage ”.

Dr Frank Habineza, mu jambo yahavugiye Yagarutse ku bikorwaremezo byateza imbere uturere dukora ku biyaga cyangwa Inzuzi, avuga ko bidakwiye ko abahatuye bigishwa ibintu bitari buze kubateza imbere vuba, Ati:'”Ni mudutora , intego yacu nuko tumaze kurahira mu kwezi Kwa Cyenda nuko buri karere gakora ku migezi mu Rwanda tuzahashyira ishuri ryigisha abantu gutwara ubwabo, abantu bige babone na Perimu mpuzampahanga kuburyo aho ageze buri gihugu Abe yahabona akazi”.

Yakomeje avuga ko, azanateza imbere uburobyi kuburyo amafi azaboneka ari menshi ,Ati:”Uburobyi muri tuno turere nzabuzahura kuburyo nta kiyaga na kimwe kizabaho hatororerwa amafi , cyane nzashyiraho uburyo bwo korora amafi kinyamwuga ”.

Abaturage bari benshi baje kumva imigabo n’imigambi ya Dr Frank Habineza, babwiye HANGA NEWS ko bashimishijwe n’ijambo abagejejeho bavuga ko bazamutora kugirango abagezeho iterambere.

Ahageze yakiriwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kampembe.

Dr Frank Habineza, ahageze yagendaga abasuhuza abaturage.

Abaturage bari benshi baje gutega amatwi Dr Frank Habineza.

Hari morale idasanzwe.

Abaturage bari babikereye kwarika Dr Frank Habineza.

Yahageze ari kumwe na Madamu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *