Huye:Itangazo ryo gupiganira isoko mu mushinga wa BIOCOOR
Itangazo rya Tariki ya 15/4/2024
HUYE: DISTRICTN
GOMA SECTOR
BUTARE CELL
Email:determinedyouthbiocoor@gmail.com
Telephone: (+250)788840755
www.biocoor.rw
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR) ni umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi No 777/RGB/NGO/LP/11/2021 mu Rwanda ukaba wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’Abaturage.
BIOCOOR irahamagarira ba rwiyemezamirimo n’ibigo bibishoboye gupiganira isoko ryo kuvugurura inyubako y’ibiro byayo biherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, umudugudu wa Karubanda. Imirimo ikenewe gukorwa ni:Gusiga amarangi ku nkuta inyuma n’imbere, plafot, igisenge,inzugi n’amadirishya, n’amabati asakaye iyi nyubakoGusiga supersol mu nyubako yose mu nzu imbere n’inyuma Gusana no gusimbuza ubwiherero bwo mu biro Gushyira amapave mu mbuga y’inyubako y’ibiro Gusimbuza amarido n’ibijyanye nayo Ibigo bipiganirwa isoko bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:
Kuba gifite ubunararibonye mu bijyanye n’imirimo y’ubwubatsi
Kuba ikigo kiri muri VAT kandi kinatanga inyemezabwishyu ya EBM
Kuba ikigo nta misoro kibereyemo RRA cyangwa imisanzu ya RSSB
Kuba ikigo kimaze byibura imyaka 3 gikoraKuba ikigo cyarakoze imirimo isa n’iyi kikayisoza neza (bikagaragazwa n’ ibyangombwa nibura 2 by’uko basoje iyo mirimo.)
Igitabo gikubiyemo ibirambuye kuri iri soko muragisanga ku biro bya BIOCOOR ku Karubanda guhera kuwa 16/04/2024 kugeza kuwa 21/04/2024.
Mushobora no kuduhamagara kuri nimero 0788334621 ya Program Manager cyangwa mukatwoherereza email kuri determinedyouthbiocoor@gmail.com
Tukaba twaboherereza igitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Itariki ntarengwa yo kugeza dosiye zisaba isoko kuri BIOCOOR ni kuwa 22/04/2024.
Dosiye zizoherezwa kuri email determinedyouthbiocoor@gmail.com cyangwa zoherezwe mu mabahasha afunze neza ku biro bya BIOCOOR biri ku Karubanda.
Bikorewe Huye kuwa 15/04/2024
Dr Ange IMANISHIMWE, PhD
Umuyobozi Nshingwabikorwa



