Itangazo ryo gupiganira isoko ryo kugemura ibikoresho byo mubiro mu mushinga wa BIOCOOR
Itangazo rya Tariki ya 15/4/2024
SOUTHERN PROVINCE
HUYE DISTRICTN
GOMA SECTOR
BUTARE CELL
Email:determinedyouthbiocoor@gmail.comTelephone: (+250)788840755
www.biocoor.rw
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR) ni umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi No 777/RGB/NGO/LP/11/2021 mu Rwanda ukaba wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’Abaturage.
BIOCOOR irahamagarira ibigo bibishoboye na ba rwiyemezamirimo gupiganira isoko ryo kugemura ibikoresho byo mubiro bigizwe n’intebe n’ameza byo mubiro, intebe zo muri salle y’inama by’ubwoko bukurikira:
Ameza y’umuyobozi mukuru wa BIOCOOR ni ntebe Uruganiriro rufite imyanya 9 akameza n’utundi tumeza duto tukagaragiye, n’akabati ko mu biro Intebe zo mu biro zifite udupine
Ibigo bipiganirwa isoko bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:
Kuba gifite ubunararibonye mu bijyanye n’imirimo ipiganirwa
Kuba ikigo kiri muri VAT kandi kinatanga inyemezabwishyu ya EBM
Kuba ikigo nta misoro kibereyemo RRA cyangwa RSSBKuba ikigo kimaze byibura imyaka 3 gikoraKuba ikigo cyarakoze imirimo isa n’iyi kikayisoza neza (bakanagaragaza ibyangombwa nibura 2 by’uko basoje iyo mirimo.)
Igitabo gikubiyemo ibirambuye kuri iri soko muragisanga ku biro bya BIOCOOR ku Karubanda guhera kuwa 19/04/2024 kugeza kuwa 26/04/2024.
Mushobora no kuduhamagara kuri nimero 0788334621 ya Program Manager cyangwa mukatwohererza email kuri determinedyouthbiocoor@gmail.com
Tukaba twaboherereza igitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Itariki ntarengwa yo kugeza dosiye zisaba isoko kuri BIOCOOR ni kuwa 29/04/2024.
Dosiye zizoherezwa kuri email determinedyouthbiocoor@gmail.com cyangwa zoherezwe mu mabahasha afunze neza ku biro bya BIOCOOR biri ku Karubanda.
Bikorewe Huye kuwa 15/04/2024
Dr Ange IMANISHIMWE
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCOOR



