#Kwibuka31: Abanyeshuri ba G.S.EPA Saint Michel biyemeje kurandura Ingengabiterekezo ya Jenoside

Ubwo habaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyeshuri biga mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cya G.S.EPA Saint Michel , biyemeje ko nyuma yo gusobanurirwa Amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda, bagiye kurwana buri kintu cyose cyazana Ingengabiterekezo ya Jenoside.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye byo kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu Murenge wa Nyarugenge hakomeje ibikorwa bitandukanye by’isanamitima y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abatuye muri uyu Murenge, bahamya ko n’ubwo ababuze aba bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagifite ibikomere, ariko habayeho ubwiyunge no kubabarirana nk’Abanyarwanda bagamije kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

Ikirenze kuri ibi kandi gitanga icyizere, ni uko Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge ruvuga ko rwahagurukiye kurwanya rwivuye inyuma abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Kigo cy’Ishuri ryisumbuye cya G.S. EPA giherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, uyu wa 23/5/2025 bakoze igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyeshuri bo kuri G.S EPA baganiriye na HANGANEWS, bahamya ko bagiye guhagurukira buri umwe ufite Ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya buri wese wagarura amacakubiri.

Yvonne ati “Njye nari ntaravuka ariko nyuma yo kubwirwa amateka yaranze Igihugu cyacu, njye na bagenzi banjye tugomba gufatanya tukarwanya buri wese washaka kugarura amacakubiri mu Rwanda.”.

Irené yagize ati “Nyuma yo gusobanurirwa amateka, tugomba kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera kugira ngo hato tutazisanga twasubiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

bibukijwe ko bakwiye kwirinda amagambo yose yumvikanamo Ingengabitekerezo ya Jenoside no kureka kuvuga amagambo yose yakomeretse akanasesereza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

GATESI Emmerance muri Komisiyo ya Ibuka mu Karere, ka Nyarugenge wari n’umushyitsi mukuru yasabwe kandi uru rubyiruko rwo muri G S EPA kugendera kure ivangura n’urwango kuko nibyo bihembera ingengabitekerezo ya jenoside, Ati:”Mwirinde kuvuga ngo uyu ni mugufi ndamusumba cyangwa arabyibushye ,oya…. twese twaremwe n’Imana kandi twese iradukunda….namwe rero mukundane kandi mushyire hamwe mufashanye mu masomo muzatsinda ”.

Rusingizandekwe Atoine, umuyobozi w’ikigo avuga ko kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi Ishuri ribitegura mu rwego kunamira abacu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi,Yagize ati “Muri G.S APE turi kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi,twunamira, tuzirikana Kandi tugaha icyubahiro abacu bishwe bazira uko baremwe ,nk’ishuri twigisha abana bacu ingaruka mbi za jenoside tubakangurira kwirinda ingengabitecyere ya Jenoside ducana urumuri rw’ikizere”.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, birakomeje hirya no hino mu Gihugu no hanze ya cyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *