Gahanga:Ku nshuro ya kabiri ,Hizihijwe umunsi ngarukamwaka w’amahoro

𝙈𝙐𝙂𝙄𝙍𝙀 𝙐𝘽𝙐𝙈𝙒𝙀,U𝘽𝙒𝙊𝙍𝙊𝙃𝙀𝙍𝘼𝙉𝙀 𝙈𝙐 𝙈𝙄𝙍𝙔𝘼𝙉𝙂𝙊 𝙔𝘼𝙉𝙔𝙐 𝙏𝙒𝙄𝙕𝙄𝙃𝙄𝙕𝘼 𝙐𝙈𝙐𝙉𝙎𝙄 𝙉𝙂𝘼𝙍𝙐𝙆𝘼𝙈𝙒𝘼𝙆𝘼 𝙒’𝘼𝙈𝘼𝙃𝙊𝙍𝙊 𝙈𝙐 𝙈𝙐𝙍𝙀𝙉𝙂𝙀 𝙒𝘼 𝙂𝘼𝙃𝘼𝙉𝙂𝘼.

Uyu munsi taliki ya 26/5/2023 mu murenge wa Gahanga , akarere ka Kicukiro,hizihijwe ku nshuro ya kabiri, umunsi ngarukamwaka w’amahoro,n’umunsi wemejwe n’inama njyanama y’umurenge wa Gahanga ,wemejwe ku wa 26/5/2019 n’Umwanzuro 001/04/022021.

Umuturage Ngarambe Francois yahaye imbabazi Bwana Bucyana wamwiciye ababyeyi igihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Izo mbabazi zikaba zaratanzwe taliki 26/5/2019 byabaye nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge .

Ngarambe Xavier yabwiye HANGA NEWS ko, muri jenoside yakorewe Abatutsi yabonye ababyeyi be bicwa Kandi biciwe hamwe,ariko yahisemo gukora urugendo rw’isanamitima ku ubumwe n’ubwiyunge, ni naho yatangiye kuzirikana abakiri bato nk’umuntu wari ikinege atangiza gahunda yo gusura abagororwa muri  gereza yigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Yaje kugana aho ababyeyi be biciwe Gahanga aza guhura na Bucyana, uyu Bucyana yavuze ko muri Jenoside yari Resiposabule ni nawe wari uyoboye igitero cyishe ababyeyi ba Ngarambe.

Bucyana yabwiye HANGA NEWS ko, yireze muri Gereza asaba imbabazi arazihabwa arataha, kuba yarahawe imbabazi yarishimye cyane , Ngarambe yavuze ko gutanga imbabazi biraruhura ku wahemutse ndetse nuzitanze. Kuri we avuga ko yagize amahirwe kuko yahaye imbabazi kuwazisabye.

Ubu we na Bucyana babaye umwe n’ishuri niyo igihe cyo kwibuka kigeze bajyana gutanga ubuhamya mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Biyemeje gutangiza urugendo rw’amahoro bashaka abandi bakoje Jenoside kugirango biyunge.

Mu ijambo ry’ikaze ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga bwana Rutubuka Emmanuel yasobanuye amavu n’amavuko y’umunsi ngarukamwaka w’amahoro ,ashimira abaturage b’Umurenge wa Gahanga mu bikorwa bitandukanye byo kwimakaza umuco w’amahoro mu miryango.

Ikiganiro ku bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hamwe na bwana Mutsinzi Marcel yagarutse ku bumwe n’amahoro byaranze Abanyarwanda kuva na kera aho batizanyaga imfizi, utewe agatabarwa, imiryango ishyingirana;
Yasabye cyane urubyiruko kwimakaza umuco w’amahoro mu miryango yacu.

Madame Butera Claudine yasangije abaturage urugendo rwo gukira ibikomere, uburyo byamutwaye hafi imyaka 20, aho atiyumvaga neza muri sosiyete nyarwanda, ariko ubu akaba asigaye yitabira ibikorwa byose by’abaturage byubaka u Rwanda twifuza, akaba yumva umutima wariyakiriye.

Bwana Hakizimana Patrice yatanze ubuhamya bw’urugendo mu guharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, aho yafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi, akaba yararangije igihano, ubu akaba yarasabye imbabazi umuryango nyarwanda akaba yariyemeje kubiba amahoro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Mutsinzi Anthoine yashimiye cyane abaturage b’Umurenge wa Gahanga, yibukije abitabiriye umunsi ngarukamwaka w’amahoro ko nta terambere ryagerwaho hatari amahoro, asaba ko twakomeza kuyimakaza mu miryango yacu.

Mu kiganiro na HANGA NEWS, yagize ati:”Ndifuza ko iyi gahunda nziza uri hano Gahanga Indi mirenge yaza kubigiraho, bageze kure kwimakaza amahoro ,ubumwe n’ubwiyunge”.

Uyu munsi wabimburiwe no kuhira amazi igiti cy’amahoro, no gutaha Ivomo ry’amahoro ,w’itabiriwe n’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye ,inzego z’umutekano Polisi, Ingabo n’abandi…

Umuhango wasojwe n’ubusabane ,abana bahabwa amata, banasoma ku ntango y’imihigo.

Umuhango wo kuvomera igiti cy’amahoro.

Ingabo zitabiriye uyu muhango.

Xavier avomera igiti cy”amahoro.

Hari abayobozi batandukanye.

Batashye iriba ry’amahoro.

Abaturage bahise batangira kuvoma amazi.

Hari ababyeyi bise Mutangampundu.

Hari n’inzego z’umutekano.

Abaturage bitabiriye.

Habayeho gusoma mu ntango y’imihigo.

DEA, Mutsinzi asuhuza abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *