Kigali:Abantu 521 muri Gamico Ltd barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Ruliba ,Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge wungutse abanyamuryango bashya, barahiriye gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu. Aba Bose uko ari 521 n’abakozi ba Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agacuro Gamico ltd.

Umuyobozi wa Komisiyo Ngengamyitwarire ya FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, Mupenzi Narcise yibukije ko uyu muryango washinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cya kera ufite intego icyenda zikigenderwaho kugeza n’uyu munsi.
Hari intego ijyanye no kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda, iyo Kubumbatira Ubusugire bw’Igihugu, umutekano w’abantu n’ibintu byabo, Kubaka Ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi, Kubaka Ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu (ari wo abaturage).

Hari ukuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca ruswa, itonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu, hari Ugucyura impunzi no guca burundu impamvu zitera ubuhunzi, Guharanira Umubano ushingiye ku buhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, ndetse no Kurwanya Jenoside.

Mupenzi avuga ko nta muntu upfa kwinjira muri FPR-Inkotanyi uko ashaka ngo asohokemo uko ashaka, kandi ko atari ishyaka ahubwo ari umuryango.

Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi basabye abarahiriye gufatanya na wo, kugira umusanzu batwerera kugira ngo intego ugenderaho mu guteza imbere Igihugu zigerweho.

Ntirushwa Christopher komiseri w’ubukungu muri FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kigali asaba abarahiye gufatanya n’abandi kurwanya ikibazo cy’imibereho mibi, nka kimwe mu bizareshya abandi kwiyemeza kuba Abanyamuryango.

Akomeza avuga ko bifuza guteza imbere ibikorwaremezo no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye kwiga.

Yagize ati “Mu barahiye harimo urubyiruko rwinshi, bazadufasha mu muganda wo kubaka igihugu gitoshye”.

Mu ndahiro abarahirira kuba muri FPR-Inkotanyi bavuga, buri wese yiyemeza ko agiye guhabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga, akaba agomba kwifatanya na buri munyamuryango wa FPR-Inkotanyi kurinda abandi no kurindwa (na we ubwe), ndetse no kurwanya abanzi b’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Urahira agasoza agira ati “Ndamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo n’imigambi n’amategeko bigenga FPR-Inkotanyi, nzaba mpemukiye buri Munyarwanda, nzahanwe nk’umugome wese.”

Muri rusange , Gamico ltd imaze kurahiza abanyamuryango 881.

Bamwe mu banyamuryango muri Gamico ltd barahiraga kuba abanyamuryango ba RPF -inkotanyi.
Abanyamuryango bari baje kurahira.
Bari biteguye kurahira.
Ndagijimana Philippe,umuyobozi wa Gamico ltd yitabiriye uyu muhango.
Evode IMENA ,umuyobozi wa fpr-inkotanyi muri Gamico atanga ikaze.
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi gahunda.
Byari ibyishimo.
Ntirushwa arimo gutanga ikiganiro.
Umuyobozi wa Gamico yskira abashyitsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *