Ruhango: Animateur mu Ishuri rya Saint Trinité yatawe muri yombi Akurikiranyweho Gusambanya Abanyeshuri Babiri

Umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu Ishuri rya Saint Trinité de Ruhango, riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gusambanya abanyeshuri babiri bo muri iri shuri.

RIB ivuga ko uyu murezi akurikiranyweho kuba yarahamagaje aba banyeshuri ku itariki ya 7 Ukuboza 2025, ababwira ko bagiye kuganira ku myitwarire yabo, ariko bikaza gukekwa ko ari uburyo yakoresheje ngo abone uko abasambanya, ababeshya ko abababarira ntabahanwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru anagaragaza ko imyitwarire nk’iyi idakwiriye na gato umuntu w’umurezi.

Ati: “Ntabwo bikwiye, kandi si ibintu byo kwihanganirwa ko uwitwa umurezi akekwa kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi by’ubugome byo gusambanya abo ashinzwe kurera,” — Dr. Murangira.

Uwo ukekwaho icyaha ari mu maboko ya RIB mu gihe hagikorwa iperereza rirambuye kugira ngo hashyirwe hamwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, igena uburyo ibikorwa bijyanye no gusambanya umwana bifatwa nk’ibyaha bikomeye, ndetse ikanashyiraho ibihano bikarishye bigamije kurinda uburenganzira bw’umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *