Magloire Paluku wari Ushinzwe itumanaho muri AFC/23 yishwe arasiwe mu muhanda I Goma

Magloire Paluku Kavunga, w’imyaka 58, wahoze ari umunyamakuru ukunzwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yarashinze kandi ayobora Radio Kivu 1, yiciwe arasiwe mu muhanda i Goma n’abantu bataramenyekana mu masaha y’ijoro ku wa 10 Ukuboza 2025.

Yari Umujyanama ushinzwe itumanaho n’umuco mu ihuriro AFC/M23 ndetse yari umufasha wa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’iri huriro.

Umuvugizi w’iri huriro yemeje urupfu rwe, yavuze ko Paluku yitabye Imana ku bitaro bya Goma nyuma yo kuraswa, kandi ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwabikoze.

Magloire Paluku yari kandi umwanditsi, umusizi, umuhanzi ndetse n’umukinnyi, kandi yari yaragiye mu ruhando rwa politiki nyuma yo kuva mu itangazamakuru akajya gukora mu miyoborere y’ihuriro AFC/M23.

Urupfu rwe rwagize ingaruka no ku bahoze bamumenyereye mu itangazamakuru kubera amateka ye atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *