Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire yavuze ko yahangurukiye ibikorwa byo gufasha Leta mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire wamamaye mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu yiyemeje kurwana urugamba we na bagenzi be rwo guhashya ibiyobyabwenge mu rubyiruko , uru rugamba rufite intego igira iti “HASHYA IBIYOBYABWENGE”.

Mu Kiganiro Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire yagiranye na HANGA NEWS
Yagize ati:”Ntabwo dukwiye kugereka akaguru ku kandi kandi umwanzi yarateye u Rwanda, ndavuga ibiyobyabwenge byibasiye cyane cyane urubyiruko rw’ u Rwanda”.

Yakomeje agira ati:”Njyewe n’itsinda mpagarariye Twiyemeje kurwana uru rugamba kubufatanye n’inzego za Leta zirimo ( MINEDUC, MINIYOUTH & ARTS/ POLICE, ndetse n’Abikorera, turabashimira ko biyemeje kudushyigikira muri uru rugamba”.

Ni igikorwa kimaze kugera mu turere 5 , ubu tukaba tugiye mu tundi 3 aritwo GICUMBI, BURERA ,NYAGATARE ,guhera kuri Tariki ya 24/02/2025 kugeza 15/03/2025 ni igikorwa cy’ubukangurambaga bukorerwa mu mashuri cyane ko usanga uyu mwanzi yarahinjiriye nyuma tuzakomeza kugeza dushoje igihugu cyose.

Ubu bukangurambaga bukorwa bunyuze mu buhanzi hategurwa amarushanywa (Indirimbo, Imbyino, ndetse n’Imivugo).

Kunsanganyamatsiko igira iti:”NANZE IBIYOBYABWENGE KUKO NI NJYEWE RWANDA RW’EJO”.

Nimba dushaka guhorana u Rwanda rutekanye, ruteye imbere muri byose muze turwanye ibiyobyabwenge.

Mubanzi b’uRwanda dufite Harimo n’ Ibiyobyabwenge kandi ntabwo dushobora kureberera Umwanzi ko atwicire igihugu.

Ndasaba buri wese ukunda uRwanda, buri wese wumva ko ibyo twagezeho bigomba gusigasirwa ndetse tukabyongera ko aza tugafasha ubuyobozi bw’ igihugu cyacu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati:”Abantu ni bareke imikino ntawuseka arigupfusha umusubirizo”.

Muze dufatanye , abafite izindi nshingano mudushyigikire twikubitire umwanzi ariwe ibiyobyabwenge kandi tuzamutsinda twese dufatanije.

Yasoje agira ati:”Mugire u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *