Tshisekedi imbere y’abanyamakuru ”Njyewe intambara ntabwo nayitojwe? ntibinyemerera gushyira mubikorwa ibyo navuze byo gutera u Rwanda
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa kane, Tariki ya 22/2/2024 bwari ubwa mbere afashe ijambo mu ruhame kuva mu kwezi gushize arahiriye gutegeka igihugu kuri manda ya kabiri.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yarimo yiyamamariza manda ya kabiri, Perezida Tshisekedi yagiye akoresha amagambo akomeye kuri mugenzi we Paul Kagame, kuri M23, cyangwa ku Rwanda.
Hamwe yavuze ko “ku kibatsi gito” cy’ihuriro AFC rifatanya n’umutwe wa M23, “nzahita nkoranya inteko ishingamategeko imitwe yombi ntangaze intambara ku Rwanda”.
Ubundi nabwo arimo kwiyamamaza yagize ati: “Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti ‘njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.’”
Muri iki kiganiro kandi Tshisekedi yavuze ko ashaka amahoro, aho yagize ati: “Njyewe intambara ntabwo nayitojwe, njyewe nzi amahoro, nzi iterambere, nzi ubuvandimwe, nzi ubufatanye aho ni ho nibona, si mu ntambara. Ariko ntibivuze ko uyidushakaho atazayibona, nushaka intambara tuzakora intambara.”
Abajijwe ku byo yavuze ubwo yiyamamazaga byo gutangaza intambara ku Rwanda, no “ku kibatsi gito”, yasubije ati: “Uko ibintu byifashe uyu munsi, nababwira ko ndi umuntu w’imbere ubirebera hafi – ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze.”
Avuga ko atakora ibyo yavuze, ko ubu hari “imihate ihagije ituma gutanga amahoro ari icyemezo cy’ubwenge kurusha kwishyira mu mwanya w’intambara”.
Yongeraho ati: “Ndashaka amahoro asesuye ku baturage banjye, ni yo mpamvu ku bw’ibyo niteguye kuba mpagaritse ubukana bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro.”
Mu gihe imirwano yarushijeho guca ibintu, abantu ibihumbi amagana bagahunga, M23 igasatira kandi ikagota umujyi wa Goma, ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa byasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kwemera inzira y’ibiganiro hagati ya Kinshasa na Kigali, binasaba u Rwanda gukura abasirikare barwo muri Congo.
source: BBC

