Kicukiro:Ubuyobozi bwibukije abaturage kudahishira ihohoterwa uko ryaba rimeze kose

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwibukije abaturage bose muri rusange kudahishira abakora ihohotera iryo ari ryose kuko kurihishira bigira ingaruka zikomeye z’ubuzima bwose ku barikorewe, imiryango yabo n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ibi abaturage babisabwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye ,twubake umuryango uzira ihohoterwa”.

Bamwe mu bangavu baganiriye na HANGA News bagaragaje ko hari bagenzi babo bazi bakorewe ihohotera ariko bitewe no kutamenya uburenganzira bwabo bagahitamo kubiceceka; banga ko ngo byamenyekana bagasekwa n’izindi mpamvu zirimo kutisanzura n’urungano rimwe na rimwe n’imiryango yabo ntibiteho uko bikwiye.

Bamwe muri bo bakomeza bavuga ko aho bigeze ubu nubwo abenshi mu rubyiruko bamaze gusobanukirwa byimbitse amoko y’ihohotera hakwiye gushyirwaho ubukangurambaga buhoraho ngo abantu barusheho gusobanukirwa neza n’ihohotera no kudahishira uwarikoze.

Umwe muri bo yagize ati “Natewe inda mfite Imyaka 16, nza kubyara mfite 17, kubera nari impfubyi uwafashaga mu bihe bigoye yarashutse turaryamana , yashukishaga amafaranga none byamviriyemo ikibazo gikomeye nabyaye Imburagihe bituma ndeka n’ishuri”.

Uyu mukobwa yakomeje asaba bagenzi be kwitinyuka bagahakanira ababashuka , kubera iyo babahaye icyuho ingaruka nyinshi zigaruka Umukobwa.

Uyu mukobwa yemereye HANGA News ko uwamuhohoteye atigeze amurega biyunze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert avuga ko nubwo ihohotera rihari ridakabije ariko icy’ibanze ni uko n’iribaye ritagomba gucecekwa.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Mu karere ka Kicukiro kimwe n’ahandi mu gihugu ntabwo ihohotera rihari rikabije ariko ugira utya ukabona hari ikibazo cyavutse ariko niyo haba kimwe cyangwa bibiri iyo habaye ihohoterwa tuba twakomeretse; kiba ari ikibazo gikomeye duha uburemere. Turashishikariza abaturage bacu kudaceceka iryo hohotera kuko iyo umuntu ahohoteye umwana biba ari ukwangiza umuntu w’ejo hazaza”.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango YWCA mu Rwanda , wita ku bakobwa n’abagore bakiri bato,  Pudentienne Uzamukunda , yavuze ko muri ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 , umuryango YWCA uzakora ibikorwa bitandukanye mu karere ka Kicukiro, yagize ati:”Serivise zose zijyanye no gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose, turazishyira kuri buri murenge hano mu karere ka Kicukiro, imbaraga zacu zizibanda cyane mu kwigisha abagore kuko imibare igaragaza ko aribo bahohoterwa cyane , usibye ko n’abagabo tuzabageraho tukeneye kubaka umuryango utekanye Kandi ubanye mu mahoro”.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa bwatangijwe mu gihugu hose ku itariki ya 25 uku kwezi bukazasozwa ku itariki ya 10 Ukuboza uyu mwaka.

Buzakorerwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro hakorwa ibikorwa bitandukanye ndetse hanatangwa ubutumwa bwo kwirinda ihohotera no kudahishira abarikora.

Uzamukunda umuyobozi w’umuryango YWCA mu kiganiro n’itangazamakuru.

Umwe mu bakobwa wavuganye n’itangazamakuru agaragaza uko yahohotewe.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iyi gahunda yo gutangira ubukangurambaga.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi gahunda.

Biyemeje kudahishira ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Ifoto rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *