Mageragere:Umugore yitwitse akoresheje Lisansi nyuma yo gutema umugabo we
Mu kagali ka Nyarufunzo, umurenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge , haravugwa inkuru y’urugomo aho umugore yafashe Lisansi aritwika nyuma yaho atemye umugabo we akoresheje umuhoro.
Uyu mugabo witwa Byiringiro Abeli asanzwe akora akazi k’Ubumotari , abaturage babwiye HANGA NEWS ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we Niyonizera Lusi bavuga ko babanaga batarasezeranye byemewe n’amategeko .
Ni mu gitondo cy’uyu wa 17/1/2025 , HANGA NEWS twageze mu mudugudu wa Nyarufunzo dusanga Ambulance na Police bari mu gikorwa cy’ubutabazi batwaye umugore n’umugabo kwa muganga.
Abaturage bavuga ko, umugore yacunze umugabo we aryamye kuko yatashye bwije kubera yaraye ijoro akora ikimotari,Afata umuhoro amutemera aryamye ku gitanda, mu gihe yari azi ko yapfuye Afata Lisansi aritwika umubiri wose abaturage batabara atarakongoka.
Inkuru turacyayikurikirana…..

Ambulance yari ihageze ibatwaye Kwa muganga.

Abaturage bari batabaye ari benshi.

