Kigali:Uwashakaga kwica abantu 40 abaciye imitwe yafashwe amaze kwica 4
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hafashimana Usto alias Yussuf ukomoka mu Karere ka Ngororero, wari ufite umugambi wo kwica abantu 40 mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali abaciye imitwe.
Uyu mugabo yavuye iwabo mu Ngororero aza i Kigali gushaka imibereho ariko abikora yiba.
Yabwiye itangazamakuru ko yasangaga umuzamu asinziriye ahantu akamuca umutwe, ubundi akigendera.
Iyo byamukundiraga ngo yasigaga yibye aho hantu ariko yabona bidakunda akigendera.
Avuga ko yari afite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba yatawe muri yombi atarabagezaho kuko yari amaze kwica kimwe cya cumi cyabo gusa.
Yussuf yaje mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2008 atangira kwiba mu mwaka wa 2012.
Amakuru avuga ko yigeze gufungwa mu gihe cy’imyaka ibiri azira ubujura.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34, kwica aciye abantu imitwe aribwo buryo yakoreshaga kugira ngo abone uko atobora inzu z’abantu agiye kwiba.
Mu gihe cy’amezi abiri guhera mu Ukuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe.
Yari acumbitse mu Murenge wa Nyamirambo. Yicaga abantu akoresheje umuhoro.
Ubwo yavuganaga n’Itangazamakuru yavuze ko abo yishe nta kintu bapfaga kandi ngo yicaga abazamu gusa.
Ati: “ Nari nzi ko nishe abantu batandatu ariko bambwiye ko babiri batapfuye. Ni ibyo bandoze kuko abo nitemaga nta n’umwe nabanga nzi cyangwa ngo mbe mfite icyo mpfa nawe.”
Yussuf avuga ko aho yageraga hose akasanga umuzamu usinziriye yamutemaga, ariko yasanga umuzamu udasinziriye akikomereza.
Hafashimana avuga ko hari abandi bajura benshi bafatanywe nawe ariko ngo akenshi we icyo yakoraga kwari ugutema umuzamu usinziriye akigendera.
Yabwiye itangazamakuru ko abo bakoranaga mu bujura bari benshi kuko bari bafite imodoka na moto bakoreshaga bajya kwiba cyangwa basahura ibyo bibye bakajya kubigurisha.
Mu kwiba yagendanaga n’abandi ariko yiyemereye ko mu kwica yabikoraga wenyine.
Ati: “ Ndasaba Imana imbabazi”
Ukurikiranyweho ubwicanyi yabwiye itangazamakuru ko akigera mu buyobozi ari bwo yemenye ko kwica ari icyaha, yungamo ko abisabira Imana n’ubuyobozi bw’igihugu imbabazi.
Abajijwe gahunda yari afite mbere y’uko afatwa , yeruye avuga ko mu mutima we yari azi ko azica abantu 40.
Babiri mubo yishe imitwe yabaciye yayijunye mu mazi, yayitwaye mu gafuka.
Yasabye ‘abafite ibisazi nk’ibye’ kwihana bakajya mu rusengero bakicuza ku Mana.
Polisi yamufashe agiye kureba uwo bibanaga wabaga kuri Stade i Nyamirambo.
Ukurikiranyweho ubu bwicanyi ni umugabo ufite umugore umwe n’umwana umwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko uriya mugabo yafashwe nyuma y’amakuru yavuye mu iperereza ryatangiye taliki ya 22, Ukuboza, 2022.
Icyo gihe ngo hari nyuma y’amakuru Polisi yari yahawe n’abaturage yavugaga ko hari umuntu basanze Rwampara bamukase umutwe.
Mu gihe Polisi yari igikurikirana nibwo bidatinze taliki 30, Ukuboza, 2022, hatangajwe abandi bantu batemwe mu maso, undi acibwa akaboko.
Polisi yatangiye kubona ko hagomba kuba hari umuntu wa ruharwa ubikora.
Bidatinze Taliki 15, Mutarama, 2023, mu Murenge wa Rusororo naho bahiciye umuntu bamutemye ijosi.
Nta gihe kinini kandi ngo cyahise ni ukuvuga nyuma y’iminsi itatu, hari taliki 18, Mutarama, 2023, undi muntu acibwa umutwe i Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ibimenyetso byahujwe, ihuza amakuru kugeza ubwo uriya muntu afatiwe taliki 03, Gashyantare, 2023.
CP John Bosco Kabera avuga ko uriya muntu agiye gushyikirizwa ubugenzacyaha akurikiranwe binyuze mu gukora iperereza ryimbitse.
Bamwe mu barokotse ubu bwicanyi bavuga ko yabatemye baryamye ntibamenya uwo ariwe kuko yahitaga yiruka.

