Akarere ka Rwamagana kaherekeje utundi mu bwitabire bwa Mutuelle de santé

Imibare yashyizwe hanze n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) yagaragaje ko umujyi wa Kigali wongeye kuza imbere mu bwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) nyuma y’igihe kinini uturere tuwugize tuza mu myanya ya nyuma.

Ku rutonde rushya, uturere tuza mu myanya ya nyuma harimo Rwamagana, Huye, Musanze, Gatsibo na Nyagatare.

Biteganyijwe ko umwaka wa Mituweli uzarangirana na Kamena 2023, muri Nyakanga hatangira umwaka mushya, 2023/2024.

Uturere dutanu twa mbere ni Gisagara ifite ubwitabire bwa 98%, Nyaruguru ifite 95.4%, Gakenke 95%, Kicukiro 94.3% na Nyamasheke 93.8%.

Mu rwego rw’Intara, iya mbere ni intara y’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Intara y’Iburasirazuba. Mu rwego rw’igihugu, ubwitabire buri kuri 89.2 %.

Twababwira ko urutonde rw’uko imitangire y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2022/2023 rwasohotse tariki 22 Gashyantare 2023, mu turere icumi twa mbere tubiri ni utwo muri Kigali.

Agashya ,Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa kane n’ubwitabire bwa 94.3 % mu gihe akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa cyenda n’ubwitabire bwa 92 %. Ni mu gihe akarere ka Gasabo kaje ku mwanya wa 18 n’ubwitabire bwa 87.4%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *