Abadepite basanze RURA yiba abaturage yabitegeka gusubiza amafaranga yabibye

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, bagaragaje ko bitumvikana uburyo buri mugenzi ugenda muri bisi rusange muri Kigali acibwa amafaranga ya internet kandi hari n’abatagira telefone, ko ibyo ari ubujura baba bari gukorerwa.

Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta [OAG] mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yagaragaje ko hashize imyaka itanu abakoresha imodoka rusange mu ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, bishyura amafaranga ya internet kandi batayihabwa.

Muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka na AC Group.

Byari biteganyijwe ko buri modoka itwara abagenzi muri Kigali ishyirwamo internet rusange ikoreshwa n’abagenzi.

Binyuze muri ayo masezerano, abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyura 10 Frw ya internet yo muri bisi. Ni ukuvuga ko uko ukojeje ikarita ya Tap&Go kuri iriya mashini, amafaranga 10Frw ya Internet ahita agenda.

Ikibabaje ariko, ni uko hari ubwo bishyura ayo mafaranga kandi imodoka barimo itarashyizwemo iyo internet. Ni mu gihe n’izo internet yashyizwemo, itamaze kabiri kuko yagiye ikora mu itangira byagera nyuma igapfa.

Ibyo byatumye amafaranga yishyuwe internet ku modoka zitayifite angana na 388.603.725 Frw yari abitswe kuri konti ya RURA kugeza ku wa 30 Kamena 2022 adakoreshwa.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC bavuga ko uretse iby’imodoka zitagira iternet kandi abagenzi bayishyura, bitumvikana ko n’abantu batagira telefone bahatirwa kwishyura internet.

Depite Niyorurema Jean René yagize ati ‘‘Ikintu babonaga cyihutirwa ni ugushyira internet muri bisi cyangwa ni ugushaka uko abaturage bava ku muhanda ? kuko ntanze nk’urugero, nigeze kuyijyamo njya i Nyabugogo, njya no mu yindi ijya mu Mujyi ariko nta internet nigeze mbonamo.’’

‘‘Ariko n’ubundi ni yo wagenda uhagaze wajya kuri internet ute? kuko n’ubundi ugenda ufashe hejuru. Ahubwo aya mafaranga bavuga ngo bashaka gushyira muri nkunganire mugende mwicare nibura muyashyire muri mituweri abaturage bivuza.’’

Depite Bakundufite Christine ati ‘‘Njyewe nanibajije abantu bose baba bari muri bisi baba bafite telefone cyangwa bakoresha internet ku buryo biba rusange abantu bose ukabakata internet ?’’

‘‘Ubundi n’iyo ujya gukuraho amafaranga umuntu murabyumvikana. Ubu abaturage bari bemeye ko umuntu wese ugiye muri bisi akurwaho amafaranga kubera ko akoresha Internet ? nonese niba ntashaka gukoresha internet nkayikoresha ngeze mu rugo, murumva aya mafaranga yakuyeho abaturage atari ikibazo.’’

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ati ‘‘Twahoze twibaza uburyo ibyemezo byafatwaga muri RURA n’igenamigambi uburyo rikorwa bikatuyobera ariko iri ryo rirarenze.”

Turamutse dufashe imibare y’Abanyarwanda batunze ‘Smartphones’ ukoze Abanyarwanda bagenda muri bisi n’icyiciro bariho, mwasanze aribo bafite telefone mushobora gufasha kubona iyo serivisi.’’

‘‘Mutubabarire ntabwo twanga iterambere, bibaye byiza internet yajya mu gihugu hose nk’uko n’aha twicaye tuyifite y’ubuntu, ntabwo twanga iterambere pe. Ariko nanone mutwumve turi kuvugira Umunyarwanda w’umukene. Iyo aba aritwe dutega bisi wayikoresha kuko wakwicara muri bisi ukagenda unakora akazi, iyo internet yayishyura.’’

Depite Uwimanimpaye yavuze ko abaturage batega bisi abenshi baba badafite ‘Smartphones’ cyangwa za mudasobwa zo kugenda bicaye bakoresha iyo internet, bityo hakwiye kuba harakozwe inyigo ireba niba koko iyo internet yarihutirwaga.

Depite Ntezimana Jean Claude ati ‘‘Ibibazo byose twabonye muri RURA bishingiye ku bijyanye n’ igenamigambi […] bisa n’aho RURA ifite ububasha bw’umurengera, ubyuka mu gitondo ugafatira icyemezo umuntu ugenda kuri moto uti aya yo urayaduha […] hakwiye kubaho isesengura kuko ubu ni ubuzima bw’abaturage.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko muri RURA, Kabiru Jacques, yabwiye Abadepite ko habayeho intege nke mu bijyanye no gushyira iyi Internet muri za bisi by’umwihariko izikorera mu Mujyi wa Kigali.

Ati ‘‘Abagenzi mu by’ukuri amafaranga ari mu giciro, umugenzi ntayo yabonaga ariko nanone hari uburyo n’ubwo uwayatangaga atabashije kubona serivisi, amafaranga yose RURA irayafite.’’

‘‘Harimo gutekerezwa uburyo ariya mafaranga, ntabwo yahabwa umuturage ku giti cye kuko bitanashoboka ahubwo harebwaga uburyo yasubizwa muri uru rwego rwo gutwara abantu nka ya nkunganire leta itanga.’’

Ni ugutwara amafaranga y’abaturage mu buryo budasobanutse

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko kuba abaturage barishyujwe amafaranga ya internet ariko ntibayihabwe ari ibintu bitumvikana bityo hakwiye kubaho uburyo bwo gusubiza abaturage ayo mafaranga.

Ati ‘‘Mwebwe mubwiye umuntu uti dushyize Wi-Fi mu modoka, ku giciro wishyuye uragenda ukora akazi kawe nta kibazo none uti izi miliyoni 417Frw ubwo zimaze no kurenga, tugiye kuzongera tuzishyire muri nkunganire.’’

‘‘Ko umuturage atakoresheje iyo Wi-Fi. Ubonye iyo uba uvuze uti umuturage wese wishyuye iyo Wi-Fi tugiye kumusubiza amafaranga.’’

Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline, avuga ko ayo mafaranga yishyuwe n’umuturage kugira ngo abone internet atari ayo gutera inkunga urwego rwo gutwara abantu.

Ati ‘‘Ubwo byaba bivuze ko mugiye gutwara amafaranga y’abaturage mu bindi, kuyabatwara mu buryo budasobanutse. Bishyuye internet wowe urayagira nkunganire y’urwego rwo gutwara abagenzi mu buhe buryo ? Icyo kintu murumva gisobanutse

Kandi nabonye abivuga nta bwoba bimuteye [ushinzwe imirimo] njyewe ahubwo nari nzi ko ushobora kutubwira uti mu ikoranabuhanga ryacu dushobora kumenya mu cyerekezo runaka umubare w’abakojejeho ya tike. Wenda birashoboka ko mu yo twabasubiza twayamenya.’’

Depite Uwineza yavuze ko Abadepite batakwicara ngo bumve ko umuturage yagiye gutera inkunga mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Depite Murara ‘‘Uko umuturage akojeje ikarita ye kuri iriya bisi niko hagenda 10Frw. Yabikoze umunsi wa mbere ntiyabona internet, abikora uwa kabiri ntiyabona internet, icyumweru, ukwezi, imyaka […] ubwo murumva RURA itaribye abaturage ?’’

‘‘Kuki mwabonye ko amafaranga ya internet atarimo akoreshwa nk’uko byagenwe mugakomeza mukayakusanya bikagera kuri izi miliyoni 417 Fw none mukaba mutangiye kuvuga uburyo azakoreshwa ahubwo mwebwe mwayibye abaturage murebe ukuntu muyabasubiza.’’

Depite Mukabalisa Germaine we ati ‘‘Ubwo rero ntabwo twanyuranya kuri RURA ni baduhe gahunda yo gusubiza abaturage miliyoni 400Frw babafitiye.’’

‘‘Naho kuvuga ngo amafaranga azakoreshwa nka nkunganire, ndagira ngo nkumenyeshe ko na nkunganire ari abaturage bayitanga kuko ava mu misoro yayo. Nonese turabasoresha kabiri ? ntabwo ari ubwa mbere urwego rwaba rutubwiye ko ruzasubiza amafaranga abaturage.’’

Yakomeje agira ati ‘‘RURA iratwemera ko miliyoni 400Frw z’abaturage izifite, yarayabitse ubu yarungutse […] batubwire uko bazayasubiza abaturage. Ibyo mutubwira byose mutubwire gahunda yo kuyabasubiza ntabwo mwayabambura kuko turahari.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri RURA, François Gatete, yavuze ko ibibazo byatumye abaturage badahabwa internet bishyuye birimo kuba uburyo bwakoreshejwe mu kugira ngo iyo internet itangwe neza bwari butaranozwa neza.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko ibi bibazo byose birakosorwa n’ubwo atigeze agaragaza ko ayo mafaranga azasubizwa abaturage.

Source: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *