Green party yijeje Ab’i Burera ko bayitoye abana bazajya bagaburirwa inyama ku mashuri nibura rimwe mu cyumweru
Hon Ntezimana Jean Claude Campaign Manager, Yavuze ko ishyaka Green party rimaze imyaka 15 rishinzwe,ryanyuze mu bitoroshye kuko ryemewe hashize imyaka 4 ririho.
Yabivugiye mu karere ka Burera uyu wa 12/7/2024 aho yasabye abaturage
kuritora bivuze kwivuza byoroshye, abana bakarya neza ku mashuri,bakagenda mu mihanda byoroshye, mbese ubuzima bukazaba buboroheye.
Yanavuze ko abakandida depite b’iri shyaka rya Green Party ari abahanga cyane,bafite inararibonye mu bintu binyuranye,barimo abarimu ba kaminuza,abarezi,abaganga,abize ubukungu n’icungamutungo, n’abandi.
Ati:”Kudutora bikavuga gutora iterambere ryihuse mu nzego zose”.
Kandida perezida Hon. Dr Frank rank Habineza yavuze ko Burera, ari akarere keza k’ibirunga n’andi mahirwe y’iterambere,akwiye kubyazwa umusaruro.
Yasezeranije abana kuzajya bagaburirwa inyama nibura rimwe mu cyumweru ku ishuri, indyo ikazaba yuzuye koko, kugira ngo harwanywe imirire mibi n’igwingira mu bana.
Yavuze ko Green party ari ishyaka ry’ukuri,ritabeshya,rivuga ibyo ryasuzumye neza ko bifitiye akamaro abanyarwanda bose, rikabona kubibagezaho.
Ati:”Nimutera ibikumwe imbere y’inyoni ya Kagoma ibibazo byanyu byose bizakemuka, ibyo mukoze byose bibahire, mwisanzure hose no muri byose”.
Gutora Green party ni gutora ibitekerezo bizima, byubaka.

Abaturage bari benshi Cyanika, baje kumva imigabo n’imigambi ya Green party.

Bishimye ko Green party, yabasuye.

Bijeje abaturage ko bayitoye abana bazajya barya akaboga ku mashuri.

Dr Frank Habineza, ubwo yarahageze asuhuza abaturage.

Byari ibyishimo mu baturage.

