Icyo twatorewe ntabwo ari gusubizanya n’abadutuka dushishikajwe n’iterambere ry’Abayisilamu-Mufti Sindayigaya
Mufti w’u Rwanda, Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko nta mwanya afite wo gusubizanya n’abamutuka cyangwa abibasira ubuyobozi bw’Abayisalamu mu Rwanda (RMC).
Yabivugiye mu musigiti wa Onatracom,uyu wa Kane Tariki ya 16/1/2025 aho yarimo kubagezaho ibikorwa by’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda bamaze kugeraho kuva Manda ye, yatangira umwaka ushize wa 2024.
Yagize ati:”Nti murangazwe nibyo mwumva kuri za social media (YouTube), byinshi n’ibihuha bigamije kuturangaza tugereranya n’inyigisho za Sheyitwani ngo dutezuke ku murongo twihaye mwanadutoreye wo kubateza imbere ,ubundi umwanya twakabaye dukora Ibyo bikorwa byiza bitureba byo kubaka Idini yacu tubisimbuze kwisobanura no gusubizanya nabo, rero ndagirango mbabwire ko nta mwanya wabo dufite kandi namwe bayisilamu ndabahamagarira kwitandukanya n’ikibi nta kindi bagamije usibye kudusubiza inyuma no kudukura ku murongo mwiza”.
Mufti Sindayigaya, yakomeje agira ati:”Ubu naza hano imbereye yanyu , aho kubamurikira ibyo tugezeho mu iterambere twifuza nkaza kubabwira ngo igihe kinini twagikoresheje dusubizanya n’abariya mwumva bari kuturwanya , ni bavuge twe dukore ibyo dushinzwe mwanadutoreye , igihe bazumva ko batwegera njyewe ndi tayari kubumva no gukorana nabo, ariko niba bumva ko twabemera kubera bavuze ibyo bishakira bisa nko kudutera ubwoba … ndabahakaniye bazisanga mu banyagihombo , uregero nkunze gutanga Kandi rufatika mwese mukwiye no funga amatwi… ni gute umuntu yagusesengurira ko iteke yo kujya I Maka gukora Hijya yahenze nta narimwe aragendera mu ndenge yewe nta ranakandagira no kukibuga cy’Indege ,Ati:”Ababivuga benshi baba bafite n’ubujiji , ubu na Rwandair ni diregite mu mujyi wa Maka amasaha 3 arahagije nta handi uciye, muzabaze abakoraga umutambagira ( Hijya) mbere babahe amakuru ,bamaraga hafi icyumweru mu ngendo kubera kuzenguruka ,rero hamwe na leta yacu byaroroshye baraturuhuye ni Kigali -Arabiyasawudi (Maka) amasaha Atatu gusa, ayandi makuru basesengura bavana mu muhanda muyaveho ,niba ushaka kumenya ukuri gwino kuri office nta banga rihari itsinda rishinzwe Hijya riguhe ibisobanuro ku makuru yose wifuza”.

Mufiti Sindayigaya, agaragaza ibi bitekerezo yabwiye abasilamu ko yabishingiye ku bihuba bimaze igihe bikwirakwizwa na bamwe bavuga ko umusigiti wa Mahoko , mu karere ka Rubavu , wasenywe tureberera ubona ko bagaragaza ko ubuyobozi bw’Abayisalamu ntacyo bumaze , Yagize ati:”Iyo urebye ibivugwa n’ibyakozwe ntaho bihuriye, igihe umugezi wa Sebeya wasenyeraga abantu ndetse hagapfa na benshi , leta yacu ireberera abaturage yimuye abaturage begereye uriya mugezi n’ibikorwa bivaho, uriya musigiti wacu wahuye n’ikibazo ndetse n’ingo ziwegereye zavuyeho kera usigara wonyine, mu biganiro twagiranye n’ubuyobozi batweretse imbogamizi zihari n’akaga ushobora guteza mu gihe hakongera kugwa imvura nyinshi, Leta ireberera abaturage bose nicyo cyemezo cyafashwe uvaho, abandi rero bivanga muri iki kibazo bashakisha impamvu zindi zidahari mubareke nta bushobozi bundi bafite buruta leta yacu idushakira Ibyiza twese tuzi nk’abayisilamu”.
Ikindi yagarutseho , n’icyo RMC imaze gukora ku musigiti isaga 2000 mu gihugu hose yagaragajwe n’ubugenzuzi bwa leta itujuje ibisabwa ikaba yaranafunzwe , aho yavuze ko hagiyeho itsinda ry’Abahagi (Hadji) biyemeje gukurikirana iki kibazo, aho ku kubitiro biyemeje gutunganya imisigiti 100 , hakaba hamaze gutungana igera kuri 70 ubu yujuje ibisabwa hasigaye ibikorwa byo kuganira na leta kugirango ifungurwe. Ati:”Ayo niyo makuru meza mukwiye guha agaciro mukanadushyigikira kuko bisaba ubushobozi bwinshi bw’amafaranga, urebye ibyo dukeneye nta yindi nkunga ihari usibye ubufatanye bwacu”.
HANGA News, twaje kuvugisha bamwe mu bayisilamu tubabaza uko bumvise ijambo rya Mufti Sindayigaya, batubwiye ko, batifuza uwariwe wese wabazanamo amacakubiri , Ati:'”Twe icyo dukeneye n’Abayobozi beza batwumva bakanadukemurira ibibazo, nti twifuza uwadushora mu macakubiri tuzi ingaruka zabyo, ibyo Mufti adusabye twabyumvise abo bashaka kutuzanamo umwiryane turabamaganye, abayisilamu mu Rwanda turatekanye n’ibikorwa byose byiza bya leta badutumiramo, iki nicyo kimenyetse ko dutekanye na leta ntaho iduheza mu bikorwa by’iterambere ry’iguhugu bitandukanye na mbere , benshi mu bayisilamu uko babayeho mbere birazwi…Turabingize bituvangira …..”.

