Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu murenge wa Rwezamenyo bizihije isabukuru ya 35 bishimira ibyiza umuryango wabagejejeho

Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi, mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali,bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze ubayeho. Bateranye banishimira ibyiza uyu muryango wabagejejeho.

Kajura Ally, chairman w’umuryango FPR -Inkotanyi mu murenge wa Rwezamenyo, aha ikaze abashyitsi yabanje kubagezaho ibyagezweho mu rwego rwo guteza imbere abaturage, ati:”Turi kwizihiza isabukuru ya 35 y’umuryango, ariko tugirango tufatanye kwishimira ibyo twagezeho birimo guha abana bato indyo yuzuye mu rwego rwo Kurwanya imirire mibi, twubakiye abatishoboye, twakanguriye abantu kwizigama muri Ejo heza, n’ibindi birimo kuza dukesha imiyoborere mwiza ya chairman wacu Paul Kagame”.

Ibiganiro byatanzwe n’abashyitsi b’inararibonye , Shieth Abdul Karim Harerimana komiseri w’umuryango ku rwego rw’igihugu , yasobanuye amwe mu mateka yaranze leta ya Juvenal Habyarimana aho yaranzwe n’ivangura no gutoteza bamwe mu baturage , ati:”Ku ngoma ya Habyarimana twabayeho nta bwisanzure, aho kuba muri Kigali cyangwa kuyigendamo byasabaga uruhushya (Perimi de residence), ariko aho FPR -Inkotanyi ifatiye ubutegetsi byose byavuye umuntu aragenda amasaha yose, aratura aho ashatse ubwisanzure bwarabonetse harakabaho FPR -Inkotanyi yadukuye mubucakara”.

Abashyitsi bitabiriye kwizihiza iyi sabukuru barimo Shieth Abdul Karim Harerimana, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, DEA Emmy NGABONZIZA, Gitifu w’umurenge wa Rwezamenyo Nirere Marie Rose, abanyamuryango ndetse n’abaturage muri rusange.

Ibirori byasojwe n’ubusabane kuri Bose.

Chairman w’umurenge wa Rwezamenyo Kajura  yakira umushyitsi Shieth Gahutu.

Shieth Abdul Karim Harerimana ari kumwe na Urugeni Martine (Vice Meya) ari kumwe na Gitifu yaje Kwizihiza isabukuru ya 35 y’umuryango FPR-INKOTANYI.

Abanyamuryango babukereye.

Chairman Kajura ,aha ikaze abashyitsi anasobanura ibyiza muri Rwezamenyo bagezeho.

Gitifu wa Rwezamenyo Marie Rose yari ahari.

Mufiti w’u Rwanda ,Shieth Hitimana Salim yari ahari nk’umunyamuryango .

Hari abashyitsi batandukanye.

Abaturage bari babukereye n’ibyishimo.

Byari ibyishimo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *