Iburasirazuba:Dr Frank yijeje ab’Inyagatare na Gatsibo ko bamutoye azakuraho ibigo by’Inzererezi mu Rwanda (Transit Center)

Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, ibikorwa byo kwiyamamaza ku nshuro ya Gatanu yabikomereje mu karere ka Nyagatare na Gatsibo.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage yari Yitabiriye iyi gahunda , yavuze ko Green party yaziye kuguraho akarengane, Yagize ati:”Haribyo twavuze ubushize twiyamamaza bigaragaramo akarengane byinshi byaciyemo mwarabibonye, ariko ntabwo byose twabigezeho 100% kubera ko tutatsinze amatora ”.

Yakomeje avuga ko, ubu hari byinshi biri muri manifesto bifuza gushyira mu bikorwa 100%, mu gihe batsinze amatora, Ati:”Mudutore tubashe gushyira mubikorwa imihigo yacu, cyane dushyize imbaraga mubutabera ntibyumvikana uburyo bafunga umukobwa cyangwa inkumi ngo n’inzererezi”.

Dr Frank Habineza, yakomeje yumvikanisha ko inzego z’ubutabera cyane ubugenzacyaha (RIB) azarushyiramo imbaraga kuburyo nta muntu uzongera gufungirwa ubusa, Ati:'”Ibi bigo by’Inzererezi biri hirya no hino ntacyo bimaze usibye kumvisha umuntu, nzabikuraho kuko biranagayitse kumva bifunga abana bacu babita inzererezi ntibyumvikana uburyo umwana uri mu rugo mu gihugu cyamubyaye afungwa yitwa inzererezi cyangwa indaya.

Uyu wa 26/6/2024 Yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo mu isantere ya Rwagitima , aho yahereye mu karere ka Nyagatare mu isantere ya Mimuri.

Bigenda bite ngo umuntu yoherezwe muri ‘Transit Center’ kandi atabikwiriye?

Ibigenderwaho mu kujyana abantu mu bigo bigororerwamo by’igihe gito [Transit Center] biteganywa n’iteka rya Minisitiri rigena inshingano n’imikorere y’ibigo ngororamuco binyuzwamo abantu by’igihe gito.

Ni iteka riteganya ko abajyanwa muri ibyo bigo ari abantu bafite imyitwarire ibangamiye abaturage, irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda n’indi myitwarire ibangamiye abaturage.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana aherutse kuvuga ko ibibazo by’abantu bagaragara muri za Transit Center kandi mu by’ukuri batagakwiriye kubamo bigaragara cyane mu baturiye imipaka, ugasanga baba baketsweho gukora ubucuruzi bwa magendu cyangwa ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe, urumogi n’ibindi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] iherutse gutangaza ko mu gihe cya vuba Ibigo Ngororamuco binyuzwamo abantu by’igihe gito [Transit Center] bizahindurirwa inyito hagamijwe kuvugurura imikorere yabyo no kugira ngo birusheho kugira uruhare mu kubaka Umuryango Nyarwanda.

Aka gace Dr Frank Habineza yakiriwe n’imbaga y’abaturage.

Abaturage bari benshi.

Rwagitima hari imbaga y’abaturage.

Dr Frank Habineza yari kumwe na Madamu we mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Yagendaga asuhuza abaturage.

Dr Frank Habineza, aba acungiwe umutekano mu buryo bukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *