Rubavu: Umuhanzi Papa Cyangwe agiye gushyikirizwa ubutabera akurikiranweho ubuhemu yakoreye muri Moonlight Bar
Umuhanzi Papa Cyangwe, aravugwaho ubwambuzi ndetse n’ubuhemu aho yagombaga kuririmba muri Moonlight igihe cya Noheri y’umwaka washize wa 2024, iherere mu karere ka Rubavu.
Ni igitaramo cyari giteganijwe kubera mu murenge wa Bugeshi, ho mu karere ka Rubavu, muri centre ya Kibumba mu kabari kitwa Moonlight Tariki 25/12/2024
Nyuma yo guhabwa amafaranga y’ibanze Papa Cyangwe yateguje abanya Bugeshi ko azabasusurutsa nuko bitegura kuzaza kwizihiza Noheri mu byishimo ariko umunsi warageze baraheba.
Nsengimana Jean de Dieu nyiri Moonlight Bar avuga ko ibyo yakorewe n’uyu muhanzi ari ubwambuzi ndetse n’ubuhemu anemeza ko yatangiye kwiyambaza inzego z’ubutabera.
Mu kiganiro yahaye HANGA NEWS, yagize ati:” kuva Tariki ya 18/12/2024 , namuhaye amafaranga ya Avance anyizeza kuzaza I Rubavu Tariki ya 25/12/2024 gutarama mu kabari kanjye twumvika ko azahagera saa kumi nebyiri z’umugoroba, icyantunguye nuko ataje n’amafaranga yarayampejeje, ndimo gutegura ikirego nyishyikirize RIB urumva abitse amafaranga atakagombye kuba afite kuko yari kuyasubiza nyuma yo kubona ko ibyo yayakiye atabikoze cyangwa ngo abyubahirize”.
Yakomeje avuga ko, byamuteje igihombo kuburyo bukabije cyane ndetse ko byanahungabangije umutekano, yagize ati:”Haje abantu benshi, we ubwe Papa Cyangwe yagiye akora audio na Video yerekana ko ahari ku gihe, urumva ko yateguzaga abamukurikira , babonye ataje bihindura isura tuba ari twe duhinduka abanyabinyoma , twitabaje inzego z’umutekano badufasha guhosha akavuyo tubasubiza n’amafaranga bari binjiriyeho nubwo benshi bakomeje kugorana”.
Papa Cyangwe, aganira na HANGA NEWS yavuze ko, uyu mugabo ny’iri kabari atamuzi ahubwo yakoranye n’ushinzwe imiziki (D.J) ,Ati:”Njyewe nari mu nzira tuza Rubavu ,numva uyu mugabo ngo ni Boss ny’iri kabari ahamagaye ngo nidushaka dusubireyo twatinze , kubera nari mfite ikindi gitaramo I Musanze cya D.J Bisoso niho nahise nigira, icyo nibuka nuko twumvikanye ibihumbi 250 Rwf mbere yaho bampaye Avance y’ibihumbi 110 byo kwitegura”.
HANGA News, twamubajije impamvu adasubiza Ayo mafaranga yakiriye dore ko icyo yayaherewe atagikoze , ntacyo yadusubuje.
Nsengimana Jean de Dieu nyiri Moonlight Bar, avuga ko, uwo D.J avuga atamuzi ko n’amafaranga ariwe wayamwihereye kuri telephone ya Mobile money iri no mu mazina ye, Ati:'”Uwo muhungu ajye yirinda ubuhemu, yarampemukiye cyane, yaduteje ibihombo n’ubu ntashaka no kuza ngo twumvikane ,inzira twe duhisemo n’ubutabera kuko yanze no kudusubiza Ayo mafaranga yacu yatwaye twe tubona ko ayafite mu buryo bw’uburiganya yagakwiye kuba yarayadusubije”.
Icyaha cy’ubuhemu mu Rwanda gihagaze gute?
RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cy’ubuhemu, isaba abantu gukomeza kwirinda icyo cyaha kuko gihanwa n’amategeko.
Ingingo ya 176 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Icyaha cy’ubuhemu) Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw).

Iki gitaramo cyari cyategujwe mu buryo bushoboka bwose.

Moonlight Bar, cyari kuzabera.

Ny’iri kabari avuga ko yari yarangije no kumenyeje inzego z’umutekano n’ubuyobozi ko afite igitaramo.

Papa Cyangwe, uvugwaho ubuhemu, nawe ubwe yagiye yihamagarira abantu kuzamusangayo nubwo igihe cyageze baramuheba.

Amafaranga bigaragara ko yahawe mu buryo bwa Mobile money, ashinjwa kudasubiza kd igitaramo yari yayakiye atarakitabiriye.

